Umugabo agiye gutuma Katy Perry ava aho yahoze akura umugati imyaka n'imyaniko

Umugabo agiye gutuma Katy Perry ava aho yahoze akura umugati imyaka n'imyaniko

 May 28, 2023 - 12:39

Katy Perry biravugwa ko ashobora kutazongera kugaragara muri American Idol.

Katy Perry ashobora kuba yaragaragaye bwa nyuma muri American Idol nk’umukemurampaka. Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, ngo uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Firework” na “Roar” yiteguye kuva muri iri rushanwa kugira ngo abe hafi y'umugabo we, umukinnyi wa filime Orlando Bloom, n'umwana wabo w'imyaka ibiri, Daisy, n’izindi mpamvu nyinshi.

Katy Perry ashobora kutazongera kugaragara muri American Idol 

Usibye icyifuzo cyo kumarana igihe runaka n'umuryango, Katy Perry w’imyaka 38 na Orlando Bloom w’imyaka 40, barabizi ko niba bashaka kubyara undi muhungu cyangwa umukobwa, igihe ari iki.

Nkuko kandi, uyu muhanzikazi wabaye umukemurampaka wa American Idol mu bihe bitandatu bishize, arashaka kwibanda cyane kuri muzika we, nk'uko umwe mu ba hafi ye abitangaza.

Ariko umuryango n'umuziki we ntibishobora kuba impamvu yonyine ituma Katy atekereza kuva ku ntebe ye.

Katy Perry yagiye ahura n'ibizazane muri iyi myaka birimo no guhabwa induru n'abafana muri American Idol 

Amafaranga Katy Perry yinjiza muri American Idol, agera kuri miliyoni 30 z'amadolari harimo umushahara we, kwamamaza ndetse n'amasezerano yandi  muri iki gitaramo.

 Nubwo iyo mibare yabanje kumvikana neza, iracyari hasi cyane ugereranije n’amafaranga ashobora gukorera muri tour n'ibitaramo bisanzwe. Ikindi kibazo, nuko bigaragara ko byanze ko, uyu muririmbyi yongererwa umushara.

Birazwi kandi ko, nk'umukemurampaka, rimwe na rimwe ibitekerezo bye bishobora gutuma abafana ba American Idol batishima.

Muri American Idol iheruka Katy Perry yagaragaye yishimye n'ubwo ahazaza he muri iri rushanwa hataramenyekana

Muri iki gihembwe gishize Katy Perry yahuye nibihe bikomeye. Yavugirijwe induru bwa mbere muri iki gitaramo nyuma y’amagambo yari abwiye umwe mu bahatanaga witwa Nusta.

Katy Perry yasaga nk’uwishimye mu gice cyanyuma cya American Idol Season 21, ubwo yambikaga ikamba Iam Tongi  wari wegukanye irushanwa. Ariko, nkuko bimeze ubu, ejo hazaza he nk’umukemurampaka hari mu kirere.