Ni inkuru yacicikanye mu bitangazamakuru binyuranye ivuga ko nyina wa Yolo The Queen w'imyaka 50 yitabye Imana ku munsi w'ejo tariki 26 Mata 2023 azize uburwayi.
Kugeza ubu uyu Yolo The Queen ntaragira icyo atangariza abamukurikira ku by’iyi nkuru n’akababaro yamubayeho.
Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 ,ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.
Uyu mukobwa ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza naho umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana na Yolo.
Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi.
Ni nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,nkuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi.
