Muri ‘Fast & Furious 4’ hagurishijwe imodoka ya Paul Walker 

Muri ‘Fast & Furious 4’ hagurishijwe imodoka ya Paul Walker 

 May 7, 2023 - 04:14

Muri cyamunara cyateguwe na British auction house cyanagennye igicirofatizo cy'Amayero 453, niho Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Skyline R34 GT-R yakoreshejwe na Paul Walker muri filime ya ‘Fast & Furious 4’ yagurishirijwe amayero miliyoni 1,23

Iyi modoka yari imaze imyaka 10 iparitse kuko Paul Walker wayikoreshaga akimara gupfa azize impanuka, imodoka yarekeye aho gukoreshwa.

Nissan Skyline R34 GT-R yakozwe n’uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani hagati ya 1999 na 2002 ku busabe bwa Paul Waker. Iyi modoka yari yarabyiniriwe ‘Godzilla’(akazina yiswe).

Kuwa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 mu masaha y’umugoroba niho icyamamare muri sinema Paul Walker wamenyekanye cyane nka “Brian O’Conner” muri “The Fast and the Furious franchise” yitabye Imana, ubwo yari agiye mu gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Yaguye mu mpanuka y’imodoka yari itwawe n’inshuti ye na yo yahise ipfa.

Paul Walker wari umwe mu bakinnyi ba Filme bakunzwe na benshi, yitabye Imana afite imyaka 40, yavutse tariki ya 12 Nzeri 1973, yatangiye kumenyekana cyane mu 1999 nyuma yo gukina muri filime yakunzwe cyane yiswe “Varsity Blues” aho yakinnye yitwa Lance Harbor. Filime ya nyuma yagaragayemo ni “The Fast and the Furious 6” yasohotse mu 2013.