Nyuma y’igihe kinini umuraperi Drake agerageza gutega ku mikino itandukanye ariko agahora yisanga ku ruhande rutariho amahirwe, muri Super Bowl LVII siko byagenze kuko yatsindiye akayabo ka miliyoni 700frw.
Mu mukino wa Super Bowl LVII wahuje The Kansas City Chiefs na The Philadelphia Eagles, uyu muraperi yatsindiye miliyoni 700 frw nyuma y’uko Chiefs itsinze Eagles 38 kuri 35.
Uyu muraperi atsindiye aka kayabo nyuma yo kugerageza mu mikino ya ruhago ariko agahomba kenshi dore ko yaherukaga kuribwa ubwo yasheteraga Fc Barcelona ngo itsinde Real Madrid ariko bikananirana.
Uyu muraperi atsindiye aka kayabo nyuma yo kugerageza mu mikino ya ruhago ariko agahomba kenshi.
Muri uwo mukino umuhanzikazi Rihanna wakoze igitaramo kidasanzwe mu kiruhuko cy’uyu mukino yahoze ari umukunzi wa Drake dore ko banakoranye indirimbo "Work".

Drake yatsindiye akayabo muri Super Bowl.
View this post on Instagram
