Wizkid yiseguye ku bo muri Ghana atenguha abanye- Côte d'Ivoire

Wizkid yiseguye ku bo muri Ghana atenguha abanye- Côte d'Ivoire

 Dec 12, 2022 - 12:07

Umunya Nigeria Wizkid akomeje kuba isereri nyuma yo gusaba imbabazi abo muri Ghana ku gitaramo cyateguwe n’umunyarwanda agahita atenguha abo muri Côte d’Ivoire bari bamutegereje ijoro ryakeye.

Wizkid akomeje kwibazwaho cyane nyuma yo gutenguha abafana be umusubirizo kuva muri Ghana kugeza muri Côte d’Ivoire.

Kuri iyi nshuro Wizkid yaraye atengushye abatuye umujyi wa Abidjan wo mu gihugu cya Côte d'Ivoire ubwo bamutegerezaga bagaheba nyamara abandi bahanzi bari guhurira mu gitaramo bo bari bataramye.

Ibi byiyongereye kubyo Wizkid yari yakoze mu gitaramo cyabereye muri Accra Sport stadium yo muri Ghana nabwo yari yategerejwe bikarangira amaso y’abafana aheze mu kirere nyuma y'amasaha 12 bamutegereje.

Ibi Wizkid yari yabikoze mu gitaramo cyari cyateguwe n’umunyarwanda Lee Ndayisaba uvuga ko Wizkid yari yahawe ibyo yagombwaga kugirango atarame ariko bikarangira aburiwe irengero.

Wizkid mu ibaruwa yari yatanze, yavuze ko impamvu zo kudatarama atari ize ahubwo ari mu rwego rwo kurinda izina rye.

Icyakora kuri ubu abantu barimo kwibaza icyatumye kuri iyi nshuro adataramira muri  Côte d’Ivoire.

Wizkid ntiyagaragaye mu gitaramo yari gukorera muri Côte d’Ivoire.

Wizkid mbere y’uko atenguha abo muri Côte d’Ivoire yari yiseguye ku bo muri Ghana.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/igitaramo-cyateguwe-numunyarwanda-gishobora-gufungisha-wizkid