Celine Dion agarutse bushya

Celine Dion agarutse bushya

 Apr 30, 2023 - 05:55

Nyuma y'igihe Celine Dion afite uburwayi bwatumye atagaragara mu bikorwa bye bya muzika, kuri ubu yagarukanye filime ndetse n'indirimbo nshya.

Ku wa 08 Ukuboza 2022, nibwo Celine Dion yari yatangaje ko arwaye indwara ya Stiff Person Syndrome; iyi ikaba ari indwara yibasira imitsi; nawe akaba ariyo yari imuzitiye.

Ku bw'ibyo, byatumye uyu muhanzikazi abura ku mbuga nkoranyambaga bituma abakunzi be bakomeza kwibaza uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu gihe abakunzi be bibazaga uko ubuzima bwe bwifashe, yahise atangaza ko agiye gusohora filime yise "Love Again" yakinnyemo ndetse n'ibindi byamamare nka Sam Heughan ndetse n'Umuhindekazi Priyanka Chopra. 

Muri iyi filime ikinnye mu rurimi rw'Icyongereza, Priyanka Chopra akina ari umugore uhora ababaye kubwo gupfusha uwari umukunzi we akaza kuzahazwa n’ibibazo, nyuma akaza kwisanga yabaye inshuti ya Celine Dion anamugisha inama.

Ikindi kandi akaba yatangaje ko iyi filime izerekanwa ku mugaragaro ku wa 05 Gicurasi 2023 muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika 

Ku bw'ibyo, akaba yanavuze ko umunsi izaba yerekanwa ku mugaragaro, hazanerekanwa n’izindi ndirimbo ze eshanu nshya.

Nta kabuza uyu Muhanzikazi w'ikirangirire Céline Marie Claudette Dion amazina nyakuri, ku myaka ye 55 akomeje kuzamura ibendera rya Canada igihugu akomokamo ari nako n'Isi yose ikomeza kumwishimira.