Kuri uyu wa 31 Gicurasi, nibwo Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid yasubiye imbere y'urukiko kuburuna ku byaha ashinjwa byinshi bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Aherekejwe na Miss Elsa baherutse gusezerana ndetse n'abanyamategeko be batatu , Prince Kid yahakanye ibyaha ashinjwa asobanura ko ari akagambane k'abashaka kumwaka inshingano zo gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda.

Miss Elsa yaherekeje Prince Kid mu rukiko.
Zimwe mu ngingo Prince Kid yagaragaje nk'akagambane yakorewe, harimoko ubwo bateguraga amarushanwa, yagiraga imikoranire n'abandi bantu akaba ari ntaho yari guhurira n'abandi bantu.
Indi ngingo yagaragaje yamugira umwere, ni uko mu bakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda bahuraga n'ibibazo bitandukanye kandi akenshi bakiri bato bityo bikabasaba ko babaganiriza kugira ngo bitabagiraho ingaruka.
Urugero ni kuri Miss Muheto nyuma yo kubwirwa ngo "Muheto uri mwiza pe" abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwakijeho umuriro ariko kubera kumuganiriza, yabashije gukora ibye byose atagendeye ku mbuga nkoranyambaga.
Umutangabuhamya ufite code VMF, we yagaragaje ko urukiko rwasanze nta mpamvu yo kumukurikiranaho guhozwa ku nkeke ifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina kuko ubuhamya bwe ari inyamvugo kandi buvuguruzanya.
Cyakora, Prince Kid yemeye ko amajwi yagiye hanze arimo gusaba happiness ari aye ariko hari ibyakuwemo kubera ko icyo kiganiro kitari cyerekeye imibonano mpuzabitsina.
Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu mategeko, yagize ati "twe twizeye ubutabera"
Ubushinjacyaha mu ngingo bwagaragaje bujurira icyemezo cy'urukiko, ni uko abatangabuhamya, TBF, TGK, TFK, na VDF bagaragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku mibonano mpuzabitsina harimo kubacyura iwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko amajwi yafashwe ariko urukiko rukayatesha agaciro ko atagaragaza neza uwayavuze, ari intege nke z'urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amajwi y'ikiganiro hagati ya Ishimwe Dieudone na VBF atahawe agaciro ahubwo urukiko rwabogamiye ku ruhande rw'uregwa.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hagiye habaho gushingira ku bimenyetso bidahuje kamere n’icyaha.
Me Kayijuka yavuze ko VNF, TTF babona kugira ngo irushanwa rya Miss Rwanda rigende neza ryakakwa uritegura rigahabwa umugore.
Prince Kid aheruka gufungurwa ku wa 12 Ukuboza 2022 nyuma yo kugirwa umwere amaze amezi atandatu ari muri gereza ya Nyarugenge I Mageragere.
Ubushinjacyaha ntabwo bwishimiye uko urubanza rwakemuwemo, nibwo bahise bajurira Prince Kid yongera kwisanga mu rubanza. Umwanzuro uzasomwa ku wa 28 Mata 2023.

Ubwo Prince Kid yari ageze mu rukiko.
