Nyuma y'igihe abantu batora uwo babona ukwiye igihembo, ku wa 30 mata 2023 nibwo abatsindiye ibihembo bamenyekanye ndetse bahabwa n'ibihembo byabo.
Nyuma y'itangwa ry'ibihembo, hari bamwe bagaragaje kutanyurwa ndetse no kunenga itangwa ry'ibihembo ko habayemo uburiganya.
Abantu benshi baziko umuntu wagize amajwi meshi mu matora ko ariwe wegukana igihembo, ariko ibi si ukuri kuko uretse ayo majwi hari ibindi bigenderwaho.
Mu itangwa ry'ibihembo, amajwi aba afite uruhare rwa 40 % naho andi 60% ni uruhare rw'akanama nkemura mpaka.
Ibi bivuze ko kugira amajwi menshi mu matora byongera amahirwe yo gutwara igihembo ariko bitavuze ko kugira amajwi menshi bivuze gutwara igikombe.
Mu bantu batoranwa mu guhatanira ibihembo, ni uko bose baba barakoze ibikorwa by'indashyikirwa bityo uwatsinda wese ni uko hari icyo aba arusha abandi.
Muri ibi birori byo gutanga ibihembo, Israel Mbonyi yavuze ko mu muziki wo kuramya Imana batajya bahangana ariko ubwo Bruce Melodie yatwaraga igikombe cy'umuhanzi mwiza, we yavuze ko umuziki usaba guhangana cyane.
Bimwe mu bitekerezo, Umuhanzi Mchoma yagaragaye yikoma abateguye ibihembo bya The Choice ko igihembo cya Best male artist cyari gikwiriye Umuhanzi Chris Easy.
Umunyamakuru Babu na Mbarubukeye Peacemaker ubwo bari mu kiganiro, bavuze ko impamvu Bruce Melodie yari akwiye kuza imbere ni uko hari ibikorwa by'indashyikirwa yakoze kandi ko yanarushije amajwi y'abamutoye.
Peacemaker yagize ati " Icya mbere, Bruce Melodie yarishije amajwi abandi bahanzi bari bahatanye, urumva icyo ni igitego cy'umutwe cya mbere yari atsinze abo bari bahatanye"
Yakomeje kandi agaragaza ko ibikorwa Bruce Melodie yakoze mu mwaka ushize, byari ibikorwa by'indashyikirwa bityo akaba yari akwiriye iki gihembo.
Nyuma y'abagiye bavuga ko atari muri iki kiciro habayemo uburiganya gusa, Umunyamakuru Babu yasabye abantu kujya bashishoza aho bakura amakuru ndetse n'uwo bayakuraho n'impamvu yo kwizera ayo makuru.
Babu ati "Ngewe nasaba abanyarwanda kumenya ahantu bakura amakuru, uwatanze amakuru, intego yo gutanga ayo makuru ndetse n'inyungu afite mu gutanga amakuru"
Dore ikiganiro Umunyamakuru Peacemaker na Babu bagiranye ku byabaye mu itangwa ry'ibihembo bya The Choice.