Wizkid yaciye agahigo muri Africa

Wizkid yaciye agahigo muri Africa

 Sep 20, 2022 - 05:44

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria akomeje kwanikira bagenzi be muri Africa binyuze mu gucuruza ibihangano bye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki w’'Isi ku izina rya Wizkid ariko ukunze kwiyita Starboy, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa ugejeje miliyari 8 z’abamwumvise ku mbuga nkoranyambaga.

Wizkid abaye umuhanzi wumviswe n’abasaga miliyari 8 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zicuruza imiziki ku Isi zirimo YouTube, Audiomack, Spotify, Boom Play n’izindi. Ahigitse abandi bahanzi b’ibihangange muri Africa barimo Burna Boy, Tiwa Savage, Diamond Platnumz, Yemi Alade n’abandi nka Davido bahatanye kuva imyaka 10 ishize.

Wizkid kandi amaze iminsi yihariye ibikombe mu bihembo bitandukanye abikesha album ye “Made in Lagos” yakoze muri 2020 ariko n’ubu ikaba ikomeje kumvwa nkaho yasohotse ejo.

Uyu muhanzi amaze iminsi akoze agashya mu gitaramo yakoreye mu Bufaransa ubwo yazaga gutaramira abatuye umujyi wa Paris aje nka mesiya [aturutse mu kirere amanuka ku mugozi]. Ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko yaba yarigannye Davido wabikoze muri Nigeria mu mwaka wa 2018.

Wizkid yahise aca agahigo nyuma yo gukora agashya mu Bufaransa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Mu minsi ishize, umuraperi Kanye West uri mu bakomeye yavuze ko indirimbo “Essence” ya Wizkid na Tems ariyo ndirimbo nziza mu mateka y’Isi.

Indirimbo Essence ya Wizkid na Tems ikomeje kwegukana ibihembo umunsi ku wundi. 

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/the-headies-awards-2022-diamond-platnumz-yahigitse-abarimo-meddy-wizkid-yegukanye-bitanuyeah