Nel Ngabo yinjije umuziki we mu rusengero abifashijwemo na Maranatha

Nel Ngabo yinjije umuziki we mu rusengero abifashijwemo na Maranatha

 Mar 18, 2023 - 14:51

Umuhanzi Nel Ngabo yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana ayikorana na Chorale Maranatha yaririmbyemo Tonzi, Knowless, Aline Gahongayire na Ishimwe Clement.

Ni indirimbo bise Narahindutse’ iri kuri album ya Nel Ngabo ya gatatu yafatanyije na Chorale Maranatha yareze bamwe mu byamamare mu muziki w'urwanda harimo Tonzi, Knowless, Aline Gahongayire na Ishimwe Clement.

Uretse kandi iyi chorale yafatanyije na Nel Ngabo,  umuhanzi wo muri leta zunze ubumwe za America John B Singleton nawe ni umwe mu bari muri iyo ndirimbo y'Imana.

Nel Ngabo ntabwo yakunze kuririmba indirimbo zo gushima no kuramya Imana dore ko iyi ndirimbo ariyo yeruye yaririmbye ifite ubutumwa buganisha ku ijambo ry'Imana ariko we akemeza ko ari iya kabiri.

Nel Ngabo yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze kubera ko yifuzaga gukorana indirimbo na Singleton ariko bo bakabona hari ubura kugira ngo bakore indirimbo baza gusanga ari chorale Maranatha. 

Ati “Ni indirimbo nagombaga gukora ariko kuko John B Singleton yari mu Rwanda numvaga namushyiramo. Nyuma rero nibwo Clement Ishimwe yampuje na Korali Maranatha birangira dukoranye.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Butera Knowless mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’umusore witwa Guy.