Ibyo utamenye kuri Alubumu shya ya Nel Ngabo-Video

Ibyo utamenye kuri Alubumu shya ya Nel Ngabo-Video

 May 30, 2023 - 04:03

Nel Ngabo yasobanuye ibyihishe muri Alubumu aheruka gusohora ari nako asobanura ahazaza he muri Kina Music.

Mu kiganiro Umuhanzi Nel Ngabo yagiranye na The Choice Live, yasobanuye byinshi kuri alubumu ye yise Life, Love and Light yashyize hanze mu ntangiriro z'uku kwezi.

Nel Ngabo akaba yasobanuye ko iyi alubumu yayikoze umwaka wose, bivuze ko yabanje kuyitondera cyane, ari nabyo byatumye ayita aya mazina.

Ati " Life, Love and Light; bifite ibisobanura byihariye; Life ni ubuzima bwa buri munsi tunyuramo; rero kuri iyi alubumu hariho indirimbo z'ubuzima, harimo iyo nise 'blessed'."

Nel Ngabo yasobanuye ibyihishe muri Alubumu ye shya

" Naho ijambo Love; ni indirimbo z'urukundo ziri kuri iyi alubumu. Naho kandi Light ihagarariye Imana; kuko hariho indirimbo zo guhimbaza Imana, harimo 'Narahindutse ' nakoranye na Maranatha. Ubwo rero uretse izo z'Imana n'izindi z'ubuzima, izindi zose zisigaye ni iz'urukundo."

Tubibutse ko iyi ari alubumu ya Gatatu Nel Ngabo asohoye ikaba iriho indirimbo 13 zose zakorewe muri Lebal ya Kina Music uyu muhanzi asanzwe abarizwamo.

Alubumu ya Nel Ngabo Life Love and Light 

Nelson Byusa amazina nyakuri ya Nel Ngabo, ku myaka ye 25 akaba yaherukaga gusohora alubumu muri Mutarama 2020, aho yari ya yise 'Byakoroha'.

Nel Ngabo akaba yarakomeje abwira The Choice Live ko yifuza gukora igitaramo cy'iyi alubumu ariko ko we na Lebal ye bakibitegura batatangaza igihe.

Nel Ngabo nta gitekerezo afite cyo gusohoka muri Kina Music 

Tugarutse gato kuri Label ya Kina Music abarizwamo, akaba yaranyomoje amakuru yavugaga ko ashaka kuyivamo, maze atangaza ko nta gitekerezo afite cyo kuyisohokamo.

Kina Music ya Ishimwe Clement n'umugore we Butera Knowlesss, nk'uko Nel yabitangaje akaba yaravuze ko nta bahanzi bashya baheruka kwinjiramo.

Ati " Simbizi niba hari umuhanzi wajemo, ariko uko biri kose iyo hari umuhanzi mushya waje turabimenya kandi ntawe uheruka kwinjiramo."

Label ya Kina Music ikaba isanzwe irimo abahanzi barimo: Butera Knowlesss, Igor Mabano, Platini ndetse n'abandi.

Ikiganiro Nel Ngabo yagiranye na The Choice Live