Ayra Starr yasubitse ibitaramo yari afite

Ayra Starr yasubitse ibitaramo yari afite

 May 2, 2023 - 01:55

Mu buryo butunguranye umuhanzikazi Ayra Starr yasubitse ibitaramo yari afite kubera uburwayi.

Umuririmbyikazi wo muri Bénin ukorera umuziki muri Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Starr mu muziki, yasubitse ibitaramo yari afite.

Uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko yasubitse ibitaramo yari afite muri Houston muri Amerika nyuma y'uko umuganga we amusabye gufata umwanya akaruhuka.

Mu butumwa uyu muhanzi w'imyaka 21 yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram, akaba yatangaje ko ashavujwe nuko atazataramira abakunzi be muri Amerika kandi anabasaba imbabazi.

Mu magambo ye yanditse ati " Bantu bange muba Washington DC na Houston, umukobwa wanyu ntakibashije kuboneka. Umuganga wange yangiriye inama yuko nafata umwanya nkaruhuka."

Ati" Ku bw'ibyo rero mumbabarire ntabwo tuzahura nkuko byari biteganyijwe. Munyihanganire ntabwo meze neza, ndabasezanya ko ndaza kugaruka vuba aho muzabona ibihe bidasanzwe. Mbashimiye amasengesho yanyu n'ibyifuzo byanyu."

Ayra Starr akaba yari yarishyuwe ngo azabe ari muri 'Industry Night Show' muri Houston, ndetse ngo azaririmbe mu gitaramo cya 'The Water Concert' muri Virginia hamwe n'abarimo ASAP Rocky na Busta Rhymes.

Nta kabuza uyu muhanzi ukiri muto mu myaka, nubwo atabashije kwitabira ibi bitaramo yari yabanje guhabwamo akayabo, ariko akomeje kwigarurira imitima y'abatuye isi mu ndirimbo ze nka Rush n'izindi zikomeje gukundwa.