Nyuma y'umwaka apfuye yafashwe atwaye imodoka

Nyuma y'umwaka apfuye yafashwe atwaye imodoka

 May 1, 2023 - 10:36

Umugabo byari bizwi ko yapfuye yafashwe atwaye imodoka.

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yafashwe atwaye imodoka yibwe nyuma y’umwaka umwe apfuye azize inkongi y’umuriro.

Nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yibwe, we n’umugore we baturutse i Tshwane, muri Afurika y’Epfo, bahise batabwa muri yombi.

Mu gihe abapolisi batangiye iperereza kugira ngo bamenye uwashyinguwe mu mwanya wa Mahlangu, Sibusiso Mahlangu n’umugore we Lerato ukomoka i Soshanguve bakurikiranyweho ubwicanyi, kuburizamo inzira y’ubutabera, n’uburiganya, nk’uko inkuru ya News 24 yabitangaje.

Abayobozi bavuga ko umurambo washyinguwe mu mwanya wa Mahlangu kugeza ubu nturamenyekana. Polisi yatanze impapuro zisabwa kugira ngo itangire ibikorwa byo gutaburura umurambo washyinguwe.

Sibusiso Sithebe w’imyaka 32, se w’umwana wa Lerato, wabuze kuva batandukana, bikekwa ko ari we waba yarashyinguwe.

Ikizwi ni uko umurambo watwitse wasanzwe wambaye impeta ya Mahlangu.

Nk’uko mushiki wa Sithebe, Linah abitangaza ngo Sithebe yaburiwe irengero ku ya 1 Mutarama 2022 nyuma yuko we n’umukunzi we mushya bizihije umunsi mukuru w’amavuko w’umwana wabo.

Linah yavuze ko umukazana wabo mushya, yamenyesheje umuryango nyuma yuko Sithebe atagarutse ava ku kazi i Hammanskraal.

Umuryango wahise ufungura ikirego cy’umuntu wabuze.

News24 yatangaje ko Mahlangu yatawe muri yombi ubwo yafatwaga atwaye imodoka ya VW Polo bivugwa ko yari yaribwe i Hammanskraal.