Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty NH wamamaye mu muziki nka Rihanna ndetse n’umukunzi we Rakim Athelaston Mayers uzwi A$AP Rocky bamaze iminsi bibarutse imfura yabo, bagaragaye mu ruhame bafatanye agatoki ku kandi mu birori byo gusohora igice cya 2 cya filime “Black Panther” [Wakanda Forever] igaragaramo nyakwigendera Chadwick Aaron Boseman wari umukinnyi w’imena wayo.
Iyi filime “Black Panther part ||” harimo amajwi y’u muhanzikazi Rihanna binyuze mu ndirimbo yakoreshejwemo.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022 aho aba bombi bari bahanzwe amaso n’imbaga ubwo banyuraga ku itapi itukura cyane ko kuva bibarutse badakunze kujyana mu ruhame.
Aba bombi bari bambaye imbyenda ijya gusa ariko idasa neza y’ibara rirya gusa na kaki, Rihanna yari yambaye ikanzu igera ku birenge n’inkweto ndende ariko bitari cyane kandi zisa n’ikanzu mu gihe A$AP Rocky we yari yambaye ipantaro nini cyane isa n’ikoti ndetse yambaye n’agapira k’umukara n'inkweto zisa umweru.
A$AP Rocky na Rihanna bari bahanzwe amaso bacanye umucyo ku itapi itukura.
N’ubwo iyi filime yakoreshejwemo indirimbo ya Rihanna, yagaragaje ko ibyishimo atari byinshi nk’uko byakagombye we n’ikipe ngari ya Black Panther ariko kandi bashikamye n’ubwo babuze umuvandimwe wabo Chadwick Boseman wari umukinnyi w’imena wayo.
Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky bari babukereye mu birori byo kumurika filime ya Black Panther. Uyu muhanzikazi kandi aherutse gutangaza ko agiye gusubukura ibikorwa by'umuziki yari yarahagaritse ariko akazibanda ku bitaramo.
View this post on Instagram