Umubago yababariwe ibyaha byo kwica abarenga 350 kubera umutima mwiza

Umubago yababariwe ibyaha byo kwica abarenga 350 kubera umutima mwiza

 Apr 17, 2023 - 06:09

Pedro Lopez yamaze guhanagurwaho ibyaha by'ubwicanyi nyuma yo kwitwara neza no kwemera ibyaha yakoze iperereza ritari rizi ndetse agasaba imbabazi.

N'ubwo yemeye uruhare mu b wicanyi bw'abantu 350 batandukanye, yababariwe n'abakozi bo mu ishami ry’indwara zo mu mutwe mu 1998, kubera imyitwarire myiza.

Ibi byose byatangiye afite imyaka umunani nibwo yirukanywe mu rugo rwe ubwo nyina yamusangaga arwana na murumuna we. 

Nyuma y'imyaka 10, Pedro yatangiye gutwara imodoka ndetse atangira kujya aziba akanazigurisha mu maduka atandukanye. 

Yatawe muri yombi azira ubwo bujura, amara igihe gito muri gereza, aho yavugaga ko yishe abandi bagororwa bagenzi be bivugwa ko babaga bamuteye.

Nyuma yo gufungwa kwe, Lopez yavuze ko yatangiye kwica abakobwa bato. Mu bibazo by'abashakashatsi babajije Lopez, yababwiye ko mu 1978 yishe abakobwa 100, ugereranyije batatu mu cyumweru.

Ubwo yari mu gihugu cya Peru, abagize umuryango wa Ayachucos bamufashe agerageza gushimuta umukobwa w’imyaka icyenda.

Amategeko y’uwo muryango muri icyo gihe, ategeka ko umuntu wese wafashwe azira icyaha nk'iki yahabwa igihano cyo gushyingurwa ari muzima. 

Cyakora Lopez ntabwo yahawe iki gihano kuko bategetse abapolisi ba Peru kugeza Lopez ku bapolisi ba Colombia akaba ariho yazahabwa igihano kimukwiye.

Abayobozi ba Peru bamusubije mu gihugu cye kavukire cya Kolombiya, nta cyaha bamushinja ahubwo bari bamuciye ku butaka bwabo.

Amaze gusubira muri Colombia, Lopez yakomeje inzira y'ubwicanyi, yongera kugenda asubira muri Equateur.

Ubwo yafatwaga azira guhohotera hafi yo kwica umugore wacuruzaga aho yari atuye, yaje gushyirwaho ibyaha by'ubwicanyi ndetse nawe arabyemera.

Nyuma yo kumushinja ibyaha bitandukanye, yaje gufungwa ariko nyuma y'uko yitwaye neza muri gereza, yarababariwe hanyuma ararekurwa.

Amakuru vuga ko kuri uyu wa Gatandatu yahanaguweho ibyaha byose by'ubwicanyi yari akurikiranyweho.