Burna Boy azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Burna Boy azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

 Mar 17, 2023 - 11:05

Umuririmbyi wo muri Nigera Burna Boy yarangije kwemeza ko azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka.

Ikirangirire mu muziki mu gihugu cya Nigeria no ku isi muri rusange Damini Ebunoluwa Ogulu MFR wamenyekanye nka Burna Boy, yatangaje ko  azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka.

Burna Boy akaba azaririmba mu birori biba mbere y'uko umukino wa nyuma w'igikombe cy' amakipe yabaye aya mbere mu bigugu byabo ku mugabane w'Uburayi ibizwi nka UEFA Champions League.

Uyu mukino wa nyuma ukaba, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, ukabera Istanbul muri Turkey kuri sitade tatürk Olympic.

Umwaka washize, uyu mukino ukaba wari wabereye i Paris mu Bufaransa, aho umuririmbyi w'Umunya-Cuba Camila Cabello ariwe wari wasusurukije abari bitabiriye umukino, ubwo Real Madrid yatwaraga igikombe itsinze Liverpool.

Tugarutse gato kuri Burna Boy uzaba ari i Istanbul muri Turkey, akaba azaba ariwe muhanzi wa mbere wo muri Nigeria uzaba aririmbye muri iri rushanwa riraza abatari bake amajoro mu isi.

Nubwo Burna Boy ariwe umaze kumenyekana mu bazitabira ibirori byo gufungura uyu mukino wa nyuma, ariko hari n'abandi bazaririmba nubwo batari bajya ahagaragara. Bikaba byatangajwe ko baraza gusohorwa vuba bidatinze.

Ntakabuza Burna Boy akomeje gukora amateka mu muziki ku giti ke no mu gihugu cye cya Nigeria by'umwihariko no ku mugabane w'Afurika.

Ikindi kandi, uyu mwaka yari yanatoranyijwe mu bahataniye ibihembo biruta ibindi mu muziki muri Leta zunze ubumwe z'Amerika bya Grammy Awards kandi yanahaserukanye umucyo.