Mani Martin agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatandatu

Mani Martin agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatandatu

 May 12, 2023 - 04:56

Umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muziki w’u Rwanda Mani Martin, ari mu myiteguro yo kumurika alubumu ya Gatandatu yise ‘Nomade’, akazayimurika mu gitaramo giteganyijwe ku wa 26 Gicurasi 2023.

Ni igitaramo Mani Martin azafatanyamo n’itsinda ry’abacuranzi yashinze rya ‘Kesho Band’, kizabera i Kigali kuri ‘Centre Culturel Francophone’, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Mani Martin yavuze ko imyiteguro ayigeze kure.

 Ati "Nkibisanzwe nditeguye, nzaba mfatanya na Kesho Band kandi ni abantu tumenyeranye ku buryo nizeye neza ko nzabakorera igitaramo cyiza."

Mani Martin yavuze ko abazabasha kwitabira iki gitaramo bazabona ibirori byiza n’umuziki uryoshye, cyane ko yari amaze igihe kinini adakora igitaramo.

Ati "Nizeye neza ko abazitabira igitaramo cyanjye bazabona umuziki mwiza kuko nditeguye kandi cyane. Nzaba mfatanya na Kesho band kandi iyo twahuye abanzi bazi uko biba byifashe. Ndabasaba kuzaza muri benshi."

Mu minsi ishize ubwo yakomozaga kuri iyi album, Mani Martin yavuze ko impamvu alubumu ye yayise ‘Nomade’, ari uko ayifata nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’umuntu uhora abunza akarago, atagira aho abarizwa.

Ati "Navuga ko ‘Nomade’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi, dushakisha aho ubuzima bumeze neza kurusha ahandi, aho twabona urukundo n’umunezero."

"Ubusanzwe iyo bavuze aba-Nomade hari igihe twumva abo mu Majyepfo cyangwa mu Burengerazuba bwa Afurika n’ahandi hazwi ku isi nko muri Aziya aharangwa ba bantu bagendagenda batagira ubuturo, bagacumbika aho amatungo yabo ashobora kubona ubwatsi nabo ubwabo bakabona ifunguro."

"Gusa njye iyo nitegereje nsanga ikiremwamuntu twese tubayeho mu buzima budatana no kwimuka, aho twari turi dushakisha aho ubwatsi butoshye kurusha ahandi.”

Yemeza ko mu ntekerezo ze ko ‘duhora turi aho abandi bahoze bari, kandi turi no mu nzira twerekeza ahandi ngo abandi nabo bazabe bari aho turi none.’

Akomoza ku mwihariko w’iyi alubumu nshya Mani Martin yagize ati “Umwihariko w’iyi album ni umwimerere w’ibihangano byanjye, inkuru inyura muri muzika ituruka ahantu ho muri Afurika hitwa mu Rwanda ikabwirwa abatuye isi muri rusange.”

‘Nomade’ igizwe n’indirimbo umunani zirimo izo yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Soul Bang’s ufite izina rikomeye muri Guinée Conakry, wanegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2016, na Bill Ruzima.

Nomade izaba ari umuzingo wa Gatandatu wa Mani Martin ukurikira “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.