Zuchu na Zari batutse Diamond Platinumz bamwogeraho uburimiro

Zuchu na Zari batutse Diamond Platinumz bamwogeraho uburimiro

 May 21, 2023 - 04:13

Nyuma yuko firime Young African and Famous isohotse, Zuchu na Zari batutse Diamond ngo ngwino urore.

Mu mpere z'iki cyumweru, ni bwo hasohotse firime yitwa Young African and Famous Season 2, ikaba yakije umuriro hagati ya Diamond Platinumz na Zuchu tutibagiwe na Zari Hasan, cyangwa se The Boss Lady, banafitanye abana babiri.

Ubu ibintu ntibyoroshye hagati y'umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platinumz n'uwo bivugwa ko ari umukunzi we, anabereye Boss kuko abarizwa muri Label ye ya WCB, Zuchu.

Nyuma yo kubona amwe mu mashusho ya firime diamond Platinumz arimo gusomana na bikomeye na Fantam, Zuchu yananiwe kwihangana 

Uyu muriro wakijwe n'iyi firime yasohotse ku munsi wo ku wagatanu w'iki cyumweru kuri Netflix, nyuma yuko Diamond Platinumz agaragaye arimo gusomana bimwe by'indani n'umukobwa w'ikizungerezi, Fantana wari uje muri iyi firime bwambere, kuko atagaragaye mu gice cyayo cyabanje.

Zuchu kwihangana byamunaniye maze agaragaza akababaro ke, ubwo mubyara wa Diamond Platinumz, akaba n'umufatanyabikorwa we mu bucuruzi, akaba na Dj we bwite Romy Jones,  yakoreshaga Instagram abaza Zuchu niba yamaze kubona iyi firime, maze Zuchu adatekereje kabiri, agahita amubwira ati :"Nayibonye kandi umubwire ko navuze ngo fuck you!" Igitutsi giteye ubwoba tugenekereje mu Kinyarwanda.

Zari yabwiye Diamond ko irari ry'ubusambanyi ritagakwiye gutuma amusuzuguza udukobwa tukiri duto

Uretse Zuchu kandi, iyi firime yateranyije Diamond Platinumz na Zari Hasan nyina w'abana be babiri, na we ugaragara muri iyi firime aho ashinja Diamond Platunumz gushaka kurymana n'aabakobwa amwitwaje. Mu magambo maremare yuje uburakari n'ibitutsi yanditse akaza guhita ayasiba kuri instagram ye, yamwibukije ko ariwe wamweretse isi ubwo bakundanaga atarazwi ndetse Zari yari ikirangirire anakize bitadasubirwaho kumurusha.

Yagize ati “ndakwiyamye unkure mu kanwa kawe! Abakobwa ushaka kuryamana na bo mwakora ayo mabi yanyu utanyitwaje. Uri icyamamare Diamond, wibeshya ngo nkeneye gukomeza kubyarana nawe ntabyo nkeneye nawe singukeneye, ni wowe uba unshaka byarakunaniye kundeka nguhamagaye waza wiruka, ndetse n'abana ntakidasanzwe ubakorera usibye udufaranga utanga rimwe mumwaka. Nyibagirwa ndi umugore w’undi mugabo ubu, hagarika gushaka kunyamamariraho."

Zari yabwiye Diamond ko ikikibahuje ari abana babyaranye, naho ubundi ko nta wundi mutima mwiza amufitiye

Ese ko Zari Hasan  yapfuye na diamondplatnumz ko ya yikinnye akamubeshyera, Zuchu we yarakariye Diamond Platinumz nka shebuja cyangwa ni ugufuha?