Kuri uyu munsi ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hari hategerejwe umuhanzi Diamond Platnumz ko agera i Kigali ku mugoroba ariko abanyamakuru bari bagiye kumwakira bataha batamubonye.
Abanyamakuru bategereje uyu muhanzi kuva ku isaha ya saa kumi n'imwe kugeza ubwo barambiwe ku isaha ya saa mbili z’ijoro hakaba bamwe batebya bavuga ko uyu muhanzi yabuze aho ahagarika indege ye bwite bityo agasubika uru rugendo.
Kugeza ubu amakuru The Choice Live yamenye ahamya ko umuhuro wari utegerejwe kubera ku Gisozi [Meet & Greet] ntukibaye ndetse n’abariyo bamutegereje batangiye kwitahira.

Kugeza ubu impungenge ni zose hibazwa niba ari buze mu ijiro akazataramira abanyarwanda cyangwa se igitaramo kizasubikwa, abaguze amatike bakayasubizwa kuko bigoye ko igitaramo kiba adahari. Kugeza saa Sita z'ijoro yari ataraza ariko igihe cyose yazira yataramira abishyuye tike kuko haracyari amasaha menshi ku buryo ritararenga.

Uyu muhanzi yari agiye guhurira mu muhuro n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Phil Peter , Dj Pyfo n’abandi.

Igitaramo Diamond Platnumz ategerejwemo ejo ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 muri Kigali Arena.
