Prince Kid yagizwe umwere

Prince Kid yagizwe umwere

 Dec 2, 2022 - 12:01

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] arekurwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu byari byitezwe ko hasomwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusoma umwanzuro w’urubanza rwa Prince Kid wateguraga Miss Rwanda wari umaze amezi asaga arindwi atawe muri yombi.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye impande zose z’abatangabuhamya ndetse rwumva n’uburyo Ishimwe Dieudonne yisobanuye ku byaha aregwa rusanga nta cyaha na kimwe kimuhama rusoma ko agizwe umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa kuva uru rubanza rukimara gusomwa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame kabone n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Prince Kid kuva yatangira kuburana yifuje ko urubanza rwe rubera mu ruhame ariko urukiko rukamubwira ko rugomba kuburanishirizwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Papa w’u muhanzi Davis D wari waje kumva isomwa ry’uru rubanza, yabwiye The Choice Live ko anezerewe kandi yari yiteguye ko ubutabera bukora akazi kabwo.

Reba uko byari byifashe mu isomwa ry'urubanza.