Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Spice Diana yavuze ko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye ubwo yari asoje gutaramira abafana, yavaga ku rubyiniro yerekeza ku modoka, avuga ko hari abantu bari bafite umugambi wo kumugirira nabi.
Yagize ati: “Icyari kigamijwe kwari ukunkubita no kunyica. Twari mu gitaramo, ngeze hafi y’imodoka umuntu ashaka kuntera icupa.”
Mu kavuyo kahise kavuka, umwe mu bashinzwe umutekano we yahise amurinda, amushyira mu modoka kugira ngo ave aho hantu hatari hatekanye. Icyakora, uyu murinzi yaje gukubitwa bikomeye n’itsinda ry’abo bantu.
Spice Diana yavuze ko bahise bihutira kurokora ubuzima bwabo, bagasiga uwo murinzi inyuma ari mu kaga. Nubwo byari bikomeye, yaje kurokoka, ariko yari yakomeretse cyane ku buryo atari ari akimenyekana neza.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma yaje kumenya amakuru ko icyo gitero gishobora kuba cyarateguwe, aho bivugwa ko hari umuntu waba warishyuye iryo tsinda kugira ngo rimugirire nabi we n’itsinda rye.
Nubwo atigeze agaragaza uwo muntu, yagaragaje ko ibintu nk’ibi atari bishya mu ruganda rw’imyidagaduro cyane cyane muri Uganda, aho bamwe mu bahanzi bahura n’iterabwoba nk’iri.
Nubwo yahuye n’ibi bihe bikomeye, Spice Diana yavuze ko atabasha kugira inzika cyangwa uburakari ku bamwifuriza nabi.
Yagize ati: “Nifuza ko nagira umutima wundi utuma ndakarira abantu bamwe, ariko sinabishobora.”
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
