Umukunzi mushya wa Miss Aurore Kayibanda wari wagizwe ibanga ni muntu ki?

Umukunzi mushya wa Miss Aurore Kayibanda wari wagizwe ibanga ni muntu ki?

 Jan 26, 2023 - 13:13

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye amakuru ko Miss Aurore Kayibanda yamaze gusabwa n'undi musore ngo bazabane akaramata nyuma y'uko atandukanye na Mbabazi Egide byaje kumenyekana ko ari umukinnyi wa golf Kandi akaba acuruza mu Rwanda no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

N'ubwo nyiri ubwite nta kintu yigeze atangaza cyane cyane ku rukundo rwe, byamenyekanye ko umukunzi mushya wa Miss Aurore Kayibanda ari umukinnyi wo mu  cyiciro cya 3 handicap Golf akaba ayikina mu buryo butari ubw'umwuga.

Nkuko tubikesha The New Times, yamenye ko uyu musore yitwa Jacques Gatera akaba afite inkomoko muri DRC akina golf bitari ibyo gusa Kandi, yatwaye ibikombe byinshi ku mugabane wa Africa ndetse no hanze y'umugabane.

Umwe mu bo bakinana Golf yabwiye iki kinyamakuru ati "Ni umwe mu bakinnyi ba Golf beza nabonye bakina. Ni abakinnyi bake bashobora kumutsinda muri iki gihugu.’’

Uyu mukinnyi wa golf utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko uyu musore yatangiye gukina uyu mukino wa golf kera kuva ubwo iwabo w'uyu musore bavaga mu gihugu cya DRC bakimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000.

Nk’uko ikinyamakuru SFGATE kibitangaza, Gatera Jacques  hamwe n’abavandimwe be, Patrick Kisomanga na Serge Gashegu batangiye gukina Golf bigizwemo uruhare rukomeye na mugenzi we bagenganaga mu itorero, Tim Kloenne.

Uyu musore ukundana na Miss Aurore ariwe Gatera akomoka kuri  Therese Mbuya, nyina wabo ukomoka muri RDC na Anaclet Munyurangabo, ukomoka mu Rwanda ndetse akaba ari abana batatu mu rugo .

Gatera Jacques yatangiye gukundana na Miss Aurore Kayibanda ubwo uyu mukobwa yerekezaga mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari agiye kwiga nuko batangira gukundana gutyo.

Uretse Kandi kuba ari umukinnyi wa golf, Gatera Jacques ni umucuruzi ukomeye ukorera mu Rwanda ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho kuri ubu atuye.