Moses ni muntu ki ugeze ku rwego rwo kwambika Jason Derulo?

Moses ni muntu ki ugeze ku rwego rwo kwambika Jason Derulo?

 Jan 16, 2023 - 05:12

Moses ni umwe mu bamaze kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku isi hose dore ko muri iyi weekend byagaragaye ko ariwe wambitse Jason Derulo mu gitaramo yakoze. Dore urugendo rwa Moses kuva nyamasheke kuri ubu akaba ari umwe mu bahanga imideri bakomeye ku isi.

Turahirwa Moses uzwi nka Moses Mnshion ni umusore w’imyaka 32 akaba ariwe washinze inzu y’imideli ya Moshions izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n’abanyamideli muri rusange bamureberaho dore ko hari byinshi amaze kugeraho muri uru rugendo rw'imideri.

Moses yamenyekanye cyane ubwo yakoraga imishanana y'abasore bakunze kwambara iyo bagiye gusaba ikaba yari itaziriwe n'amasaro y'umweru ndetse n'umukara bituma iyi myenda ihenze cyane yishimirwa na benshi noneho izina rye rihera ubwo rizamuka cyane.

Turahirwa Moses yavukiye mu ntara y'uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke aho yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Yakuze nk’abandi bana ariko agakunda gukora utuntu tw’ubukorikori akanakunda kwambara neza rimwe na rimwe akajya akorera imyenda bashiki be igihe babaga bakoze ibirori.

Kwisanga mu mwuga w'ubudozi yabikomoye ku Mubyeyi we kuko mama we yari umudozi ndetse agakunda gutuma Moses ibitambaro akamwigiraho rimwe na rimwe ariwe ukata ibyo bitambaro mama we yabaga agiye gukoramo imyenda aha niho yavanye umuco wo kujya yambara neza cyane ndetse akihangira udushya mu budozi dore ko yabikoperaga kuri mama we.

Mu mwaka wa 2010, Moses yaje mu Mujyi wa Kigali kwiga Kaminuza mu ishuri rikuru rya IPRC Kigali, yiga ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engineering] mu ishami ry’amazi. Muri iryo shuri yahagiriye umugisha  yanahambikiwe ikamba rya Rudasumbwa.

Nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza, Moses yagiye abona ibiraka byinshi bijyanye n'ibyo yize ariko akabikora atabikunze kugeza ubwo yaje kwerura ko agiye gukomeza umwuga w'ubudozi nubwo nta muntu wigeze amushyigikira dore ko bose bashakaga ko akora ibyo yize.

Moses yatangiye gukora, ndetse mu mwaka wa 2015 ashyira ku isoko imyenda ye ya mbere, irakundwa bituma yiyemeza kwandikisha Moshions mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)  atera n’intambwe yo kwihugura.

Moses yigeze gutangaza impamvu yahisemo ubudozi kurusha ubwubatsi yize, Icyo gihe yagize ati “Numvaga ari wo mwihariko ndi bushake. Werekana u Rwanda, werekana umuco wacu cyangwa se ubwo bukorikori bwa Kinyarwanda bw’Abanyarwanda ariko nkagerageza noneho no kubishyira ku myenda nkabihuza n’imyenda igezweho.”

Uyu musore yakomeje guhirwa muri uru ruganda ndetse akomeza no kubonera umugisha muri uru ruganda rwe rwa Moshion ndetse muri iyi weekend aherutse kwambika umuhanzi Jason Derulo mu gitaramo yari yakoze.

Kuri ubu, hari amakuru nubwo ntawe urabyemeza ni uko ashobora kuba hari inshingano yambuwe muri uru ruganda akaba arimo asiga isura mbi uru ruganda kubera ko rutakiri urwe nubwo nta bihamya bihari.

Jason Derulo aherutse gukora igitaramo muri iyi weekend ishize aserukana ikote ryo muri Moshion ryakorewe mu Rwanda. Iryo kote na Moses yari aryambaye.