Rihanna na A$AP Rocky bizihije isabukuru ya mbere y’umuhungu wabo Rza mu mpera z’icyumweru gishize, ariko na n’ubu gato bakoresheje muri uyu munsi mukuru w’imfura yabo, iracyavugisha benshi.
Umwana wa Rihanna yuzuzaga umwaka umwe
Rihanna w'imyaka 35 n’umugabo we A$AP Rocky w'imyaka 34, bakiriye umwana wabo ku ya 13 Gicurasi umwaka ushize, nyuma yo gutangira gukundana muri 2020.
Mu mashusho mashya yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umuhungu wabo agaragara aseka yicaye imbere ya gato (cake) nini, ifite ishusho y'amafaranga.
Iyi gato yari ikoze mu isura y'inoti z'amadorari 100, ibintu byatangaje benshi
Mu cyumweru gishize, byavuzwe ko izina ry’umwana ryamenyekanye, maze ku Cyumweru, umuraperi A$AP kuri ubu unitegura kwibaruka umwana wa kabiri, ku mugararagaro yemeza ko izina ry’umwana ari Rza.
Mu magambo yaje aherekeje ifoto y’umuryango, A$AP Rocky, yifurije umuhungu we isabukuru nziza ati:”Isabukuru ya mbere nziza y’amavuko mfura yange, Rza.
Yashyizeho kandi ifoto y’umuryango, we na Rihanna na Rza bishimiye cyane.l
Uyu mwana wa Rihanna na Rocky yitiriwe utunganya umuziki akaba n'umuraperi Rza w'imyaka 53, umuyobozi wa Wu-Tang Clan, ubusanzwe witwa Robert Fitzgerald Diggs.
Icyakora, mu mazina y'umwana, harimo n'izina ryo hagati rya se, Athelston.