N'ubu benshi baracyavugishwa kubera gato yakorewe umwana wa Rihanna

N'ubu benshi baracyavugishwa kubera gato yakorewe umwana wa Rihanna

 May 16, 2023 - 03:01

Gato yakoreshejwe mu isabukuru y'umwana wa Rihanna na A$AP Rocky ikomeje gutuma benshi bacika ururondogoro.

Rihanna na A$AP Rocky bizihije isabukuru ya mbere y’umuhungu wabo Rza mu mpera z’icyumweru gishize, ariko na n’ubu gato bakoresheje muri uyu munsi mukuru w’imfura yabo, iracyavugisha benshi.

Umwana wa Rihanna yuzuzaga umwaka umwe

Rihanna w'imyaka 35 n’umugabo we A$AP Rocky w'imyaka 34, bakiriye umwana wabo  ku ya 13 Gicurasi umwaka ushize, nyuma yo gutangira gukundana muri 2020.

Mu mashusho mashya yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umuhungu wabo agaragara aseka yicaye imbere ya gato (cake) nini, ifite ishusho y'amafaranga.

Iyi gato yari ikoze  mu isura y'inoti z'amadorari 100, ibintu byatangaje benshi

Mu cyumweru gishize, byavuzwe ko izina ry’umwana ryamenyekanye, maze ku Cyumweru, umuraperi A$AP kuri ubu  unitegura kwibaruka umwana wa kabiri, ku mugararagaro yemeza ko izina ry’umwana ari Rza.

Mu magambo yaje aherekeje ifoto y’umuryango, A$AP Rocky, yifurije umuhungu we isabukuru nziza ati:”Isabukuru ya mbere nziza y’amavuko mfura yange, Rza.

Yashyizeho kandi ifoto y’umuryango, we na Rihanna na Rza bishimiye cyane.l

Uyu mwana wa Rihanna na Rocky yitiriwe utunganya umuziki akaba n'umuraperi Rza w'imyaka 53, umuyobozi wa Wu-Tang Clan, ubusanzwe witwa Robert Fitzgerald Diggs.

Icyakora, mu mazina y'umwana, harimo n'izina ryo hagati rya se, Athelston.