Nyuma yo guhambwa imva ye yaribwe polisi igaruza umurambo we, amateka y'umunyarwenya Charlie Chaplin

Nyuma yo guhambwa imva ye yaribwe polisi igaruza umurambo we, amateka y'umunyarwenya Charlie Chaplin

 May 21, 2023 - 08:03

Charlie Chaplin ukundwa cyane n'abatari bake bakunze kugira urujijo ku buzima bw'uyu munyarwenya. Twabateguriye, ubuzima bw'uyu mugabo, uko yavutse, uko yinjiye muri Comedy, uko yitabye Imana, ibyo yakoze, ndetse n'urwibutso yasigiye abantu harimo amagmbo y'ubwenge yavuze.

Abantu benshi bazi umunyarwenya Charlie Chaplin kubera amashusho ye asekeje cyane bagenda babona akwirakira ku mbuga nkoranyambaga. 

Nyamara n'ubwo bamukunda, uwashaka umuntu wabonye uno mugabo ntabwo yapfa kumubona kubera ko yitabye Imana mu gihe cya kera.

Kubera gukundwa, Umunyarwenya Mitsutsu uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda, aherutze gutangaza ko uyu munyarwenya ariwe yafatiyeho ikitegererezo kugira ngo yinjire mu rugada rwa Cinema hano mu Rwanda.

Kubera ko Charlie Chaplin akunzwe cyane, byatumye na Mitsutsu ahita yigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda.

Ibihuha ni byinshi ku cyahitanye uyu mugabo ndetse n'abantu benshi bavuga ibyo bishakiye kuri uyu munyarwenya.

Muri iyi nkuru, twifashishije ibitabo ndetse twifashisha n'kmbuga nkoranyambaga nyinshi kugira ngo tubabwire ukuri kuri uyu munyarwenya w'ibihe byose.

Imibereho ya Charlie Chaplin. 

Charlie Chaplin yavutse ku wa 16 mata 1889 papa we amwita Sir Charles Spencer avukira ahitwa Walworth mu bwongereza.

Ise wa Charlie Chaplin yitwaga Charles Chaplin Sr naho mama we akitwa Hannah Hill nubwo hatazwi neza umubare w'abavandimwe ba Charlie Chaplin. 

Ubuzima mu bwongereza ntabwo bwari bworoheye uyu muryango kuko ise wa Charlie ntabwo yakunze kuba mu rugo mu gihe mama wa Charlie witwaga Hannah we yari umukozi wo mu rugo.

Ku myaka 14, nibwo Charlie Chaplin yatangiye gusetsa abantu kugira ngo abone amaramuko we n'umuryango we utari ubayeho neza.

Ku myaka 19, Charlie yaje kubengukwa na Company ya Fred Krano hanyuma bamujyana muri America ari nabwo Keystone studios bamubengukaga hanyuma bahita bamushyira muri Film yasohotse mu mwaka wa 1914.

Charlie Chaplin nyuma yaje kujya yiyandikira film akanazinonosora neza hanyuma agashaka abo bafatanya bakazikina.

Mu mwaka wa 1920 ubwo Charlie Chaplin yari akiri umusore. 

Ibitabo na Film Charlie Chaplin yanditse;

• Chaplin, Charlie (1922). My Wonderful Visit. London: Hurst & Blackett.

•  Haven, Lisa Stein (2014). A Comedian Sees the World. Columbia: University of Missouri Press. 

• Robinson, David (2014). Charlie Chaplin: Footlights with The World of Limelight. Bologna: Edizioni Cineteca di Bologna. 

•  (1964). My Autobiography. New York: Simon & Schuster. 

• (1974). My Life In Pictures. New York: Grosset & Dunlap. 

•  Hayes, Kevin J. (2005). Charlie Chaplin: Interviews. Jackson: University Press of Mississippi. 

Urupfu rwa Charlie Chaplin rwagenze gute?

Uyu munyarwenya Charlie Chaplin yitabye Imana kuri noheri y'umwaka wa 1977 ubwo ni kuvuga ku wa 25 ukuboza 1977.

Uyu mugabo yaguye mu gihugu cya Switzerland ahitwa Corsier-sur-Vevey ndetse ashyingurwa muri icyo gihugu ahitwa Cimetière de Corsier-sur-Vevey, Corsier-sur-Vevey .

Charlie yishwe n'indwara ya Stroke mu gitondo cyo kuri noheri mu mwaka wa 1977 mu gihe mu kwezi kwa cumi uwo mwaka aribwo ubuzima bwe bwatangiye kujya ahabi.

Nyuma yo gushyingurwa mu muhango witabiriwe n'abantu bacye cyane bakomoka mu idini rya Anglican, isanduku yari ashyinguyemo yaribwe hanyuma polisi yaje gushakisha abantu bashobora kuba barayibye bayisanga ishyinguye ahitwa Noville.

Charlie yasigiye miliyoni 100 z'amadorali umwana yareraga.

Charlie Chaplin yitabye Imana ari umugabo munini bitandukanye n'ingano agaragara akina film.

Amwe mu magambo y'ubwenge uyu mugabo yavuze:

1. Nkunda kugenda mu mvura kuko nta muntu ubona uko amarira ashoka ku matama yange.

2. Umunsi wa nyuma mu buzima bwacu ni umunsi tuba tutakibashije guseka.

3. Nta kintu gihoraho kuri iyi se yewe n'ibibazo byacu.

4. Umusirikare wa nyawe ntarwana n'ubucakara ahubwo arwanira ubwigenge.

5. Guseka kwa nyako, ni uko ushobora gufata ibikubabaza hanyuma ugakina nabyo.

6. Umubabaro wange ukwiye kuba impamvu ituma undi muntu aseka ariko agahinda ke ntabwo gakwiye kuba impamvu ituma nseka.

7. Uzamenya ko ubuzima ari bwiza nuramuka ubumbuye umunwa ukamwenyura.

8. Ndi mu mahoro n'Imana ariko ibibazo biri mu muntu undimo.

9. Indorerwamo ni inshuti yange kuko iyo mbabaye ntabwo ijya iseka.

10. Uzamenya ukuri k'umugabo iyo yasinze.

Film na Comedy Charlie Chaplin yakinnyemo;

1.Kid Auto Races at Venice (1914)

2.The Immigrant (1917)

3.The Kid (1921)

4.The Gold Rush (1925) 

5.City Lights (1931)

6.Modern Times (1936)

7.The Great Dictator (1940). 

Izi Film zose mu mwaka wa 2020 muri America batangiye kujya bazerekana muri salle zerekanirwamo Film.