Arifuza kubyara abandi nyuma y'abana 550 afite 

Arifuza kubyara abandi nyuma y'abana 550 afite 

 Apr 29, 2023 - 13:00

Ku wa Gatanu tariki 28 Mata Urukiko rw’Akarere ka Hague mu Buholandi rwafashe icyemezo cyo guhagarika Umugambi w'umugabo witwa Jonathan Meijer wo gutanga intanga nyuma y'uko agaragayeho ko yabyaye abana 550 biturutse ku ntanga yagiye atanga ku bagore batandukanye.

Umwe mu bagore yabyariye, yitambitse umugambi wa Jonathan wo gukomeza kubyara amushyikiriza urukiko yivuye inyuma ashingiye ku kuba abona iyi ngeso ko atari nziza.

Ati: “Ntibyumvikana uburyo umuntu ashobora gufata icyemezo cyo kugenda atanga intanga hirya no hino nk’ukwirakwiza amavuta yo guteka, ashimangira ko ibi byazagira ingaruka ku bana bavuka muri ubu buryo.”

Kubera ko uyu mugabo yatanganga intanga yabeshye amakuru y'abo yazihaye, mu guhoshya amakimbirane, Urukiko rwanzuye ko Jonathan atazongera gutanga intanga ukundi.

Mu busanzwe,umugabo ntiyemerewe gutanga intanga zavamo abana barenze 25 kandi akaziha abagore batarenze 12.