R.Kelly ararembye

R.Kelly ararembye

 Mar 29, 2023 - 05:12

Umwuganganizi mu mategeko w'umuririmbyi R.Kelly, yatangaje ko umukiriya we bamubaze bitewe n'uburangare bw'abaganga bo muri gereza.

Umuhanzi w'Umunyamerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R.Kelly yakatiwe n'urukiko rwo muri Leta ya Chicago imyaka 20 y'igifungungo kubera ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina ararwaye.

https://www.thechoicelive.com/R.Kelly-yakatiwe-gufungwa-imyaka-20-muri-gereza

Jennifer Bonjean umwuganganizi mu mategeko w'umuririmbyi R.Kelly, akaba yatangaje ko ubuzima bw'uyu muhanzi butameze neza muri gereza.

Kuba uyu muhanzi afite ibibazo by'ubuzima, Umunyamategeko we yabyegetse ku baganga bo muri gereza imbere abashinja kutita ku bintu kwabo.

Jennifer Bonjean akaba yaravuze ko Kelly aherutse kubagwa ku mitsi ya Achilles (Achilles tendon) nyuma y'uko mu Cyumweru cyari cyabanje yari afite ikibazo cy'amaraso.

Ku bw'ibyo, Jennifer akaba yashinje uburangare bukomeye abayobozi ba gereza ndetse n'abahanga baho, avuga ko bagakwiye kuba baramwitayeho mbere. Ati :"Buri gereza zagakwiye kujya zita ku buzima bw'imfungwa."

Nubwo uyu munyamategeko yatunze intoki abaganga bo muri gereza, ariko ntiyavuze uko magingo aya R.Kelly amerewe.

Ikindi kandi ubuyobozi bwa gereza nabwo nta kintu nakimwe bwigeze butangaza kuri ibi uyu munyamategeko abashinja.