Ibirori byo gutanga ibihembo bya The choice byimuwe

Ibirori byo gutanga ibihembo bya The choice byimuwe

 Mar 20, 2023 - 13:05

Ibirori byo gutanga ibihembo bya The choice byari biteganyijwe ku wa 26 werurwe 2023, byimuriwe ku wa 30 Werurwe 2023.

Ni ibihembo ngaruka mwaka bitangwa na The choice, bihabwa abahize abandi mu mwaka cyane cyane mu myidagaduro.

Muri iki gihe abantu barimo baratora uwo babona akwiye igihembo binyuze kuri murandaisi ku rubuga rwa; https://events.noneho.com/TheChoiceAwards21675156131541

Ibi bihembo byari biteganyijwe gutangwa ku wa 26 werurwe 2023, byamaze kwimurirwa ku wa 30 werurwe 2023. Impamvu ababitegura bavugako bari gukomeza kwitegura neza.

Ni itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa The choice bisegura ku bantu ku bw'izo mpinduka.

Ibi bihembo bifatwa nk'ibikomeye bya mbere mu gihugu, bitangwa  na Isibo TV.

Muri uyu mwaka, amatora ararimbanyije kandi arakomeye kuko abahataniye ibyo bihembo bose bakoze ibikorwa by'indashyikirwa kurusha indi myaka yatambutse.