Urukundo Kendall Jenner akunda Bad Bunny rwatumye ata isaro mu ruhame

Urukundo Kendall Jenner akunda Bad Bunny rwatumye ata isaro mu ruhame

 May 7, 2023 - 03:00

Kendall Jenner gufuha byatumye asebera mu ruhame.

Isi y’ibyamamare ikunze kurangwa n’udushya twinshi. agaheruka vuba aha, ni ak’ibintu bitangaje byabaye byerekeranye n’umubano wa Kendall Jenner na Bad Bunny, n’umushyitsi utunguranye kandi utari wateganijwe, Emily Ratajkowski.

Kendall Jenner yaketse ko bagiye kumutwara umukunzi yitwara nk'umusazi[Getty Images]

Byose byabaye nyuma y'ibirori bya Met Gala, ubwo ibyamamare byinshi byari mu birori  babyina bishimira kimwe mu bikorwa by’ingenzi by'umwaka mu bikorwa by'imideri, ibirori bihuza bamwe mu bantu bazwi cyane kuri iyi si dutuye.

Nubwo nta mubano wemewe, Kendall Jenner na Bad Bunny bafitanye, bamaze kugaragara ahantu henshi bari kumwe, ku buryo bigaragara ko rwose bari mu rukundo.

Muri Met Gala ho, bemeje isi ko hari ikintu kirenze hagati yabo, kuko uyu munyamiderikazi byagaragaye ko yari afitiye Bad Bunny urukundo kuruta uko byari bisanzwe bimeze.

Nubwo urwo rukundo rwahise rugaragara ko rushonora kuba rwatewe no gufuha, nkuko bigaragara mu mashusho ya TikTok yo kuri konti ya @funtensions, aho Emily Ratajkowski yari ari kwegera Bad Bunny, ubwo yari arimo asuhuza umuntu.

Kendall Jenner yaketse ko Emily Ratajkowski agiye kwegera Bad Bunny kwihangana biranga[Getty Images]

Kendall Jenner akibibona, yahise ahinduka, maze ariruka ahobera ijosi rya Bad Bunny ari na ko atera ibitugu Emily amubuza kwegerana na Bad Bunny, abari aho barumirwa.

Birashoboka ko Kendall yari ari kugerageza kwirukana Ratajkowski, wigeze kuvuga ko ari umufana karundura w’uyu muhanzi, byongeye kandi byavuzwe ko bashobora kuba bari barigeze kukanyuzaho n'uyu muhanzi wo muri Porto Rico.

Bad Bunny yatunguwe kandi anaterwa isoni n’ibi bintu by’ubwana yisanzemo atabizi.