Ashobora kujya muri gereza azira abakinnyi ba Chelsea

Ashobora kujya muri gereza azira abakinnyi ba Chelsea

 May 25, 2023 - 13:10

Umukobwa ashobora gufungwa azira gukurikirana abakinnyi ba Chelsea FC.

Orla Melissa Sloan, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Instagram, biravugwa ko yakurikiranye abakinnyi b’ikipe ya  Chelsea mu Bwongereza barimo Mason Mount, Ben Chilwell na Billy Gilmour, ndetse bishobora no kumuviramo gufungwa.

Orla Melissa Sloan ashobora kuzira kuba akurikirana abakinnyi ba Chelsea 

Aba bakinnyi bose uko ari batatu, bavuga ko bababajwe cyane no guteshwa umutwe na Sloan, wiyise “Umukobwa wa Sekibi”(Divil Baby).

Si ibyo gusa, kuko uyu mukobwa yanaguze terefone 21 zo gukoresha rimwe agahita azijugunya kugira ngo akomeze kubona uburyo bwo gukomeza kubakurikirana abatesha umutwe.

Orla Melissa Sloan yivugiye ko afite gahunda yo gukomeza gushaka izindi nimero nyinshi

Uyu mukobwa kandi, ubwe yitangarije ko afite gahunda yo gukomeza gushaka nimero za terefone z’abandi bakinnyi. Yagize ati: “Sinkigura ibiryo kugira ngo mbone izindi nimero nyinshi.”