Abanyamideri bo mu Rwanda bungukiye mu nama ya FIFA

Abanyamideri bo mu Rwanda bungukiye mu nama ya FIFA

 Mar 16, 2023 - 14:43

Bamwe mu bashyitsi baje bitabiriye inama ya FIFA yabereye mu Rwanda bayobowe n'umugore wa Infantino hamwe n'umugore wa PerezidawaCAF, baboneyeho gusura no gusobanukirwa bimwe mu bikorwa by'imideri mu Rwanda.

Mu bikorwa byateguwe na Imbuto Foundation,  ku wa gatatu tariki ya 15 werurwe 2023 abayobozi baje mu nama ya FIFA basuye zimwe mu nzu z'imideri zikorera mu Rwanda harimo Tayo, KEZEMA, Sonia Mugabo, Asantii, Haute Baso n'izindi zitandukanye.

Abayobozi b'icyubahiro babashije gusura izi nzu z'imideri, harimo umugore wa Infantino Perezida wa FIFA ndetse n'umugore wa Perezida wa CAF usanzwe ari umuherwekazi wanakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mideri.

DR Precious Moloi Mutsepe umugore wa perezida wa CAF yashimiye abanyamideri mu Rwanda abasaba ko bajya bagaragariza ibikorwa byabo muri Africa y'epfo kuko ari byiza cyane. 

Ati “Nejejwe no kubona uko uruganda rw’imideli mu Rwanda rukura, nsanzwe nzi Haute Baso; bajya baza kwerekana ibikorwa byabo muri Afurika y’Epfo, ibyo bakora ni byiza cyane.”

Yavuze ko azatwara bimwe mu bikorwa by'abanyamideri mu Rwanda hanyuma akajya kubiratira abanya-South Africa ndetse abasaba ko bagira ubufatanye mu mideri.

Yagize ati "Ndashaka gutumira abashoramari bato mu mideli gukorana natwe, hari imyambaro ndi butware muri Cape town kuko dufite ibirori by’imideli kandi ni amahirwe akomeye yo kugurisha no kumenyekanisha ibikorwa byanyu.”

Yavuze ko kandi nyuma yo kubona ubuhanga bw'abanyarwanda, yifuje ko nawe yaba umwe mu bashyira uruhare rwe mu kugeza imideri nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga. 

Ati “Kuri njye hari ibyo bavuze birimo gufatanya no gushora imari tukareba uburyo uruganda rw’imideli mu Rwanda twarugeza ku ruhando mpuzamahanga."

Adriana Lima uri mu banyamideli bakomeye ku Isi, yavuze ko yatangajwe n’ubwiza bw’u Rwanda yongeraho ko yakunze ubuhanga aba banyamideli bagaragariza mu bikorwa byabo bitandukanye.

Abanyarwanda bagaragaje imideri yabo ishimwa n'abashyitsi bitabiriye iyi nama ya FIFA.