Iki gitaramo cyabereye i Remera mu kabari kazwi nka Molato, kwinjira byari 5000Frw ugataramana ijoro ryose n’aba bahanga mu gucuranga, bari biyemeje kuraza Abanya-Kigali mu ijoro ry’umuziki wa Reggae.
Ni igitaramo cyaranzwe no gucuranga mu buryo bwa live mu ndirimbo za Bob Marley mu rwego rwo kwibutsa abantu uburyohe bw’umuziki w’uyu muhanzi, wubatse izina rikomeye ku Isi.
Bob Marley amaze imyaka 42 yitabye Imana, yapfuye ku wa 11 Gicurasi 1981 aguye mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida hi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhanzi w’icyamamare ku isi yose, bitewe n’ubutumwa bufasha abakurikirana ibihangano bye yatangaga mu njyana ya Reggae, ikunzwe n’abatari bake mu bice bitandukanye by’isi.
Ubusanzwe amazina ye ni Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare 1945, mu gihugu cya Jamaica.
Yamamaye mu ndirimbo nka Buffalo soldier, I shot the sheriff, Is this love, Get up stand up, Stir it up, No woman no cry n’izindi nyinshi.
