Kenny Sol na Ish Kevin barimo kubarizwa mu Burundi- video

Kenny Sol na Ish Kevin barimo kubarizwa mu Burundi- video

 Jan 10, 2023 - 08:59

Abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda Kenny Sol na Ish Kevin barimo kubarizwa mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho bajyanwe n’impamvu zitandukanye.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Abahanzi bakunzwe Kenny uzwi mu ndirimbo “Terimometa’ yakoranye na Phil Peter na Ish Kevin uri mu bahagaze neza mu njyana ya Hip Hop, hamenyekanye amakuru y’uko barimo kugirira ibihe byiza mu gihugu cy’u Burundi aho bagaragaranye n’ibindi byamamare byaho ndetse n’ibyo mu Rwanda.

Amakuru The Choice Live yamenye n’uko aba basore bagiye kwizihiza isabukuru y’umwerekabamideri Umulisa Benitha uzwi cyane ku izina rya “Quenne_Nita yabaye tariki 07 Mutarama 2023.

Aba basore bajyanye n’umwe mu bahanga mu gutunganya imiziki Niz Beat. Muri aya mashusho The Choice Live yabonye hagaragaramo umuhanzi Alvin Smith wo mu Burundi usanzwe afitanye indirimbo n’umunyarwandakazi Bwiza bise “Turajana”.

Andi makuru agera kuri The Choice Live avuga ko aba bahanzi bari kumwe n’ikipe zireberera inyungu zabo, bashobora kuvayo bakozeyo indi mishinga irimo gukora indirimbo n’abandi bahanzi bakunzwe mu Burundi.

Kenny Sol na Ish Kevin bari mu Burundi.

Bagiye mu Burundi mu gihe Kenny Sol aherutse gushyira hanze indirimbo “Addicted” naho Ish Kevin aherutse gushyira hanze iyo yise “Full stop” ari kumwe na Juno Kizigenza inakunzwe cyane.

Umuhanzi Kenny Sol asubiye mu Burundi mu gihe yaherukaga gukorana indirimbo n'umuhanzi waho Double Jay bise "Quality".

Ish Kevin ukunzwe cyane muri iyi minsi ari mu gihugu cy'u Burundi.