R. Kelly yamaze kugeza impapuro mu rukiko

R. Kelly yamaze kugeza impapuro mu rukiko

 Apr 20, 2023 - 15:37

Nyuma yo gukatirwa imyaka 30 mu mwaka ushize, R. Kelly yatanze impapuro z'ubujurire.

R. Kelly yatanze ubujurire mu rubanza rwe rw’i New York nyuma yo guhabwa igifungo cy’imyaka 30 mu mpeshyi ishize azira gucuruza no gusambanya abana.

R. Kelly yajuririye igihano yari yakatiwe[Getty Images]

Uyu muraperi w'imyaka 56 ngo yaba yatanze igitekerezo agaragaza impamvu yizera ko iki gihano yahawe kigomba kuvaho.

Ku wa Kabiri, mu mpapuro zatanzwe ku mugaragaro n’umwunganizi we Jennifer Bonjean, bivugwa ko Kelly arimo gusaba ko ubujurire bwahindura umwanzuro wo kumuhamya ibyaha cyangwa bugategeka ko urubanza rutangirwa bundi bushya.

Kubera ibyaha yakoze, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 i Brooklyn ndetse anakatirwa imyaka 20 afungiye i Chicago muri Gashyantare, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu byo gukoresha abana ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’ibyaha bitatu byo gushishikariza abana bato kugira uruhare mu busambanyi.

R. Kelly yari yakatiweigihano k'imyaka 30[Getty Images]

Nk’uko bigaragara mu nyandiko, itsinda ry’abahagarariye Kelly mu mategeko rivuga ko guverinoma itujuje inshingano zayo zo gutanga ibimenyetso mu rukiko nubwo inteko y'abacamanza yasanze ahamwa n'ibyaha byose icyo gihe mu rubanza rwe.

Muri Nzeri 2021, Kelly yahamijwe ibyaha, nyuma y'urubanza rwamaze hafi ibyumweru bitandatu.