Ukwezi kurihiritse abo muri Kikac Music bategeteje ibisubizo bya Mico The Best ku busabe bwo kongera amasezerano muri Kikac Music ariko bakaba barategereje amaso yaheze mu kirere.
Byatangiye gutuma abantu benshi bakeka ko Mico The Best yaba atagishaka kongera amasezerano muri Kikac Music akaba ariyo mpamvu yaba yarabaziritse ku katsi bagategereza bagaheba.
Mico The Best yavuze ko ukwezi gushize koko ahawe ubusabe bwo kongera amasezerano ariko akaba akirimo gutekereza ku bizaba bikubiye muri ayo masezerano dore ko atabikerezaho umunsi umwe cyangwa icyumweru.
Ati "Nibyo rwose ukwezi kurashize nyafite, ndacyatekereza ngo harebwe niba yakongerwa, ubu rwose nakubwira ko nakuze, yaba mu myaka cyangwa inshingano, bityo ntabwo nibaza ko amasezerano nkwiye gusinya ameze nk’ayo nasinye mbere. Amasezerano ni ikintu kiba kigiye kugenga ubuzima bwanjye imyaka itatu cyangwa itanu, si ikintu cyo guhubukira rwose."
Mico The Best avuga ko muri iki gihe yagombye gushaka umunyamategeko we wihariye, uri kumufasha kunonosora iby’amasezerano yahawe na KIKAC Music.
Ati "Urumva ni bimwe nakubwiye byo gukura, mbere umunyamategeko twari dufite ni umwe twari duhuriyeho, ariko kuri ubu nashatse uwanjye uri kumfasha kwiga neza iby’aya masezerano."
Mico The Best wamamaye cyane ku ndirimbo yakoze yise igare, umunamba, n'izindi nyinshi, yavuze ko biramutse bibaye ko atandukana na Kikac Music atazongera agira icyo abagayaho kandi ko bazakorana mu bundi buryo bwose.
