Itike ya make ni ibihumbi 47 Frws! Davido agiye kumurika umuzingo wa Kane

Itike ya make ni ibihumbi 47 Frws! Davido agiye kumurika umuzingo wa Kane

 Apr 18, 2023 - 07:24

Umuhanzi Davido yatangaje itariki azakoreraho igitaramo cyo kumurika alubumu ye yasohotse mu mpera za Werurwe 2023.

Kuri uyu wa 17 Mata 2023, nibwo umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yatangaje itariki azakoreraho igitaramo cya alubumu ye 'Timeless' yasohotse ku wa 31 Werurwe 2023.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu muhanzi akaba yatangaje ko igitaramo cye kizaba ku wa 23 Mata 2023 cyikabera Tafawa Balewa Square Lagos (TBS) mu nzu yakirirwamo abantu ibihumbi 50,000 aho muri Nigeria.

Iki cyikaba ari igitaramo cya mbere agiye gukora kuri iyi alubumu muri Nigeria. Icyakora akaba yarakoze igitaramo kuri iyi alubumu muri Irvine Plaza New York.

Davido ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru 

Ikindi kandi iyi alubumu Timeless, ikaba yaratangiye gukundwa cyane haba muri Nigeria ndetse no ku mugabane w'Uburayi nko mu Bwongereza.

Ikindi wamenya kuri iyi alubumu ni uko hariho indirimbo yafatanyije n'abandi bahanzi bakomeye nka: Skepta, Angelique Kidjo, Asake, Focalistic, The Cavemen ndetse n'abandi.

Tugumye kuri iyi alubumu, ikaba ari iya Kane Davido amaze gusohora, aho iriho indirimbo 17 zakozwe n'Umunya-Canada Dallas Smith.

Ku bw'ibyo rero kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ibihumbi 20,000 by'ama-naira, itike ya make, angana n'ibihumbu 47,879.44 by'Amanyarwanda. Naho iya menshi akaba ari miliyoni y'ama-naira.

Uyu muhanzi akaba atunze akayabo ka miliyari 18 z'amadorari nk'uko n'urutonde rwa Forbes magazine rwasohotse muri 2022 rubigaragaza.

Muri rusange Davido akaba yijeje abakunzi be ko nyuma y'iyi alubumu, hari n'izindi ndirimbo nziza yitegura gusohora kandi ko iki gitaramo cyizaba kinogeye amatwi n'amaso.