RDB yasobanuye aho igeze ikibazo cy'abahanzi bicira isazi ku munwa

RDB yasobanuye aho igeze ikibazo cy'abahanzi bicira isazi ku munwa

 Mar 5, 2023 - 07:22

Nyuma y'igihe kirekire Igor Mabano asabye ubufasha ko abahanzi babona aho bacururiza ibihangano byabo bikabinjiriza, RDB yari yaracecetse yashyize iratobora ivuga aho igeze ivugutira umuti icyo kibazo yategetswe gucyemura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu biganiro bihuza urubyiruko rw'imbere no hanze y'igihugu byabaye ku wa 21 Kanama 2018, umuhanzi Igor Mabano yabwiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko abahanzi bagifite imbogamizi zo kubyaza umusaruro ibihangano byabo nka kimwe mu bikoma mu nkokora abahanzi ntibatere imbere.

Icyo gihe Igor Mabano wigiye umuziki ku nyundo, yabajije ikibazo agira ati “…Ikibazo cya mbere kijyanye na ‘platform’ y’uburyo umuziki dukora twawubonamo amafaranga nk’uko twabyize.”

Mu gusubiza icyo kibazo, umukuru w'igihugu yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, bakwiye gufasha abo bahanzi kubyaza inyungu ibikorwa byabo hagira aho bakenera ubufasha bagafashwa mu bintu bizwi bifitiwe n'umurongo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Emmanuel Hategekimana akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB, wari muri iyi nama yavuze ko hashyizweho Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi (RSAU) ifasha abahanzi kubyaza umusaruro ibihangano byabo ndetse no kubyandikisha kugira ngo hatagira ubyiyitirira mu nyungu ze bwite.

Icyo gihe, Hategekimana yasabye Igor Mabano kwegera RDB kugira ngo afashwe kuri icyo kibazo ariko Perezida wa Repebulika ahita avuga ko aribo bakwiye kwegera abo bahanzi kugira ngo babakemurire ikibazo.

Perezida Kagame ati “Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba ‘Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y’ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w’amafaranga.”

Akomeza ati “Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.”

Kuva icyo gihe, imyaka 5 yari ishize ntawe uzi irengero ry'icyo kibazo niba hari icyo byakozweho cyangwa se niba barakiryamishije.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa Gatanu yanditse avuga ko ikibazo cy'abahanzi cyaryamishijwe mu gihe ibindi bibazo bikemurwa umunsi ku wundi.

Yagize ati “Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n'ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera ‘surprise’ akatugarukaho wenda muzatureba".

Nyuma y'ibitekerezo bitandukanye byaje bivuga kuri ubu butumwa bwa Justin,  RDB yahise itanga ishusho y'aho icyo kibazo kigeze nyuma y'imyaka itanu nta makuru bakivugaho.

RDB yagize iti “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’abandi, hari ibikorwa byakozwe n’ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n’ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.”

Ikomeza ivuga ko kandi iki gihe cyose cyari gitambutse hari ibyo bamaze gukoramo nubwo byose bitari byajya ku murongo neza ariko biri mu nzira yo gukemurwa.

Bagize bati “Ubukangurambaga n’amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n’abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw’umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.”

RDB Yakomeje kandi ivuga ko hari ikindi gikorwa cyo gukasanya amafaranga agahabwa abari muri Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi.

Bagize bati “igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry’ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.”

Abahanzi nyarwanda bakunze kugaragaza ko nubwo bakora umuziki ugashimisha abantu ariko bisa nkaho ari ubwitange kuko urebye neza nta nyungu bakura muri uwo muziki akaba ariyo mpamvu umuhanzi Igor Mabano yatabaje Perezida wa Repubulika ngo abafashe ko bajya babona inyungu mu byo bakora.