Imikorere ya Niyo Bosco ikomeje kuba agatogo

Imikorere ya Niyo Bosco ikomeje kuba agatogo

 Feb 7, 2023 - 04:38

Nyuma yo gutangaza ko agiye gukora cyane muri uyu mwaka afashwa na Sunday Entertainment, amakuru ahari ni uko hari ibyo Niyo Bosco atigeze yumvikanaho na Sunday Entertainment bikaba byarashyize iherezo ku mikoranire.

Mbere yo kwerekeza muri Sunday Entertainment, Niyo Bosco kuri ubu umaze amezi agera kuri atanu adaha abakunzi be igihangano gishya, yari aherutse gutangaza ko amaze iminsi atunganya umuzingo muto w’indirimbo EP (Extended Play) ivuga ku buzima bwe. 

Abantu benshi basamiye ayo makuru mu kirere gusa ariko baza gutegereza baraheba babona nta makuru y'uwo muzingo w'indirimbo Igihe zizasohokera bitera abantu kwibaza byinshi.

https://www.thechoicelive.com/niyo-bosco-yamaze-gukuraho-ibihuha-byahazaza-he-mu-muziki

Ubwo Niyo Bosco yatandukanaga na MIE, ku rubuga rwe rwa Instagram yahise ahindura imyirondoro ashyiraho email ya Sunday Entertainment mu bimuranga ariko nyuma biza gutungurana abantu babonye yongeye gusiba iyo email nta gikorwa na kimwe yari yakorera muri Sunday Entertainment.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi hari ibyo atumvikanyeho na Sunday Entertainment ku buryo nyuma yo gusinya ayo masezerano yahise asaba ko amasezerano yaseswa nta gikorwa na kimwe bari bakorana.

Magingo aya, buri ruhande haba Sunday Entertainment cyangwa se Niyo Bosco nta makuru bashaka gutanga ku mikoranire yabo gusa ikigaragara ni uko harimo ikibazo hagati y'aba bombi bifuje gufatanya mu muziki.

Mbere mu byarangaga Niyo Bosco hari harimo na email ya Sunday Entertainment yamurebereraga inyungu.

Nyuma y'uko hari ibyo batumvikanyeho, Niyo Bosco yahise akura email ya Sunday Entertainment mu bimuranga bisobanuye ko atakihabarizwa.

Niyo Bosco nyuma yo gutandukana na MIE, aho kwerekeza ngo ahamare kabiri byatangiye kuba ingorabahizi.

Sunday Justin nyiri Sunday Entertainment wari warasinyishije amasezerano Niyo Bosco ariko bakaba batandukanye nta gikorwa na kimwe bakorane. Birashoboka ko baba bari kwamamaza indirimbo igiye gusohoka mu buryo bwo gutwika.