Tiwa Savage yikomye Leta ya Nigeria

Tiwa Savage yikomye Leta ya Nigeria

 Jun 1, 2023 - 05:58

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko agiye kuva mu gihugu nyuma y'uko Leta itangaje ko igiye gukuraho amafaranga ya nkunganire yatangaga ku bikomoka kuri peterori.

Umuhanzi Tiwatope Savage wamenyekanye nka nka Tiwa Savage mu muziki muri Nigeria ari naho akomoka, ari kwinubira izamuka ry'ibiciro ku bikomoka kuri peterori mu gihugu cye.

Tiwa Savage agaragaje kutishimira iri bura ry'ibikomoka kuri peterori, nyuma yaho Perezida mushya Bola Ahmed Tinubu atangaje ko Leta igiye gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri peterori.

Uyu muhanzikazi wari ukubutse muri Brazil, ubwo yageraga mu gihugu, yahise atangaza ko ibintu byahenze kubera ibyo Leta yatangaje, ndetse yongera ko imodoka ye yangiritse kubera imihanda mibi.

Tiwa Savage ntiyishimiye ibura ry'ibikomoka kuri peterori 

Nkaho ibyo bitari bihagije, yongeyeho ko mu nzu ye habuzemo umuriro w'amashanyarazi. Ku bw'ibyo akaba yatangaje ko hatagize igihinduka yakisubirira muri Brazil ngo kubera ibyo bibazo.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bicukura Peterori nyinshi kuri uyu mugabane, gusa ikibazo cyikaba ko iyo bacukura yose itunganyirizwa hanze y'igihugu bikarangira iyo igarutse mu gihugu iba igurishwa nko mu bindi bihugu byose bitayicukura.

Ku bw'ibyo, abaturage b'iki gihugu mu myaka yashize bagiye binubira kuba igihugu cyabo gicukura peterori yarangiza igahenda.

Tiwa Savage ashobora gusubira muri Brazil kubera ibura ry'ibikomoka kuri peterori 

Icyakora kuri iki kibazo Leta yahisemo gushoramo amafaranga menshi kugira ngo abaturage bagure petero kuri make.

Gusa rero Perezida mushya Bola Tinubu yatangaje ayo mafaranga azakurwaho kuko ngo ari menshi cyane.

Ariko rero aya mafaranga ya nkunganire ku bikomoka kuri petero amazeho igihe kinini kuburyo umuyobozi ushatse kuyakuraho biteza imyigaragambyo mu gihugu.