Priyanka Chopra guhinduka ku isura gato byari bimwubikiye imbehe

Priyanka Chopra guhinduka ku isura gato byari bimwubikiye imbehe

 May 5, 2023 - 22:40

Priyanka Chopra yatangaje ko yirukanwe muri firime irenze imwe kubera isura gusa.

Priyanka Chopra yirekuye avuga uburyo kubera kubagwa yirukanwe muri firime eshatu, hanyuma agasigarana agahinda gakabije.

Uyu mukinnyi wa firime muri Bollywood, wahoze ari Miss World(nyampinga w’isi), ni icyamamare mu mwuga wo gukina firime, ndetse aherutse no kwibaruka umwana we wambere yabyaranye n’umugabo we Nick Jonas.

Priyanka Chopra yigeze kwirukanwa muri firime eshatu kubera ko isura ye yahindutse[Getty Images]

Ariko, nyuma yo kwamamara  mu marushanwa y’ubwiza ndetse umwuga we wo gukina firime ugatangira kugera ku rundi rwego, yatangiye kugira ikibazo cyo guhumeka maze ajya kwa muganga amubwira ko akeneye kubagwa izuru.

Uyu mugore ukomoka mu Buhinde, yasobanuye ko muganga we yasanze afite ikintu kidasanzwe mu zuru, maze akamusaba kubagwa kugira ngo agikuremo.

Icyakora, yatangaje kuri The Howard Stern Show, ko nubwo kubagwa byakozwe, umuganga yangije ku bw’impanuka agace ko mu zuru rye bigatuma rihinduka, bikanatuma isura ye ihinduka cyane.

Icyo gihe, Priyanka yahise yirukanwa muri firime eshatu yakoraga, maze uwifuza gukina firime ahita yumva umwuga we urangiye mbere yuko utangira.

Yagize ati :" Cyari igihe kibabaje. Ni ko byagenze! Mu maso hanjye hahita hahinduka rwose, kandi nahise nicwa n’agahinda.”

Icyakora, ngo se ubwe, ni we muganga wemeje Priyanka kongera kujya kwibagisha kugira ngo bakosore izuru rye.

Priyanka Chopra nyuma yo kuba nyampinga w'isi, umwuga we habuze gato ngo urangire[Getty Images]

Mu by’ukuri, umukinnyi w’amafirime w’imyaka 40,  yagize ubwoba, ariko se aramubwira ati: “Nzaba ndi kimwe nawe mu cyumba.”

Yiyemereye ati:“Yaramfashe akaboko ubundi amfasha kugarura ikizere.”

Gukina firime kwe kwagiye kugaruka buhoro buhoro, ku bw’impano karemano yari afite, byanatumye ava iwabo mu Buhinde, akerekeza muri Amerika, aho yatangiye no  kujya akina muri firime zikomeye, nka The White Tiger na Baywatch.