Nyuma yo gukora indirimbo ikabica Shakira na Bizarrap bashobora kongera gutigisa isi

Nyuma yo gukora indirimbo ikabica Shakira na Bizarrap bashobora kongera gutigisa isi

 May 29, 2023 - 05:18

Shakira na Bizarrap bashobora kuba bagiye kongera gukorana umushinga uremereye.

Shakira na Bizarrap bongeye guhuriza hamwe imbaraga, byerekana ko bishoboka gukora umushinga mushya. Ntawakwirengagiza ko Bzrp Music Session, Vol. 53 yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri 2023.

Shakira nyuma yo gusohora ifoto ari kumwe na Bizarrap, benshi bafite amatsiko y'ikibyihishe inyuma

Muri iyo ndirimbo, havuzwemo Gerard Pique na Chara Chia. Noneho, haribazwa ibizaba biri mu ndirimbo nshya umuririmbyikazi wo muri Colombia ashobora gusohora ku bufatanye n’uyu producer wo muri Argentine.

Shakira aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe na Bizarrap, kandi igitangaje ni uko bari muri studio ifata amajwi.

Uyu muhanzikazi wo muri Colombia nta jambo na rimwe yashyize kuri  iyi foto. Nubwo bimeze bityo, ifoto irivugira ubwayo, kandi abafana bishimiye cyane ibishobora kuyikurikira mu byumweru biri imbere.

Shakira akomeje gukora bidasanzwe. Nyuma yo gutandukana na Pique, yibanze cyane ku mirimo ye y’umwuga, asohora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa.

Nubwo Shakira yakoze indirimbo nyinshi nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué, nta n'imwe yageze ku rwego rwa "Music Session 53" yakoranye na Bizarrap 

Byatangiriye kuri “Te Felicito” hakurikiraho “Monotoniya” hakurikiraho izihiga zose, “Music Session 53” yakoranye na Bizarrap, haza “TQG”, ndetse na “Acrostico” iheruka, aho abahungu be Sasha na Milan bagaragara no mu mashusho yayo.

Nubwo Shakira yasohoye indirimbo nyinshi, nta n'imwe yageze ku ntera cyangwa ngo inyeganyeze isi nk’iyo yakoranye na Bizarrap. Rero nyuma yo kubona Shakira na Bizarrap muri studio benshi bafite amatsiko y’agapfunyika bazakurayo.