Serge Iyamuremye wagiye gusura umukunzi byarangiye atuye- ikiganiro

Serge Iyamuremye wagiye gusura umukunzi byarangiye atuye- ikiganiro

 Nov 3, 2022 - 13:05

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Serge Iyamuremye wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America agiye gusura umukunzi we, byarangiye agumyeyo.

Umuririmbyi wabigize umwuga uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel]  Serge Iyamuremye uzwi cyane mu ndirimbo nka “Yari njyewe” “Biramvura’ “Ntawundi nambaza” n’izindi uherutse kwerekeza muri America agiye gusura umukunzi we Uburiza Sandrine, byarangiye yigumiyeyo.

Mu kiganiro kigufi The Choice Live yagiranye n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, yaduhamirije aya makuru nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko atazagaruka.

Iyi nshuti ye iri mu Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa The Choice Live ko aribyo koko Serge Iyamuremye atazagaruka.

Yagize ati “Sha ntazagaruka pe!

Uyu musore twamubajije niba yaragiye amusezeye cyane ko babanaga mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Yego yagiye ansezeye n’ubu turimo gukora indirimbo”.

Icyakora uyu musore yabwiye The Choice Live ko azajya agaruka mu bitaramo no mu bindi bikorwa”.

Ikiganiro kigufi The Choice Live yagiranye n'inshuti y'akadasohoka ya Serge Iyamuremye.

Tariki 14 Nyakanga 2022 nibwo umuhanzi Serge Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari agiye gusura umukunzi we Uburiza Sandrine utuye muri Texas banitegura kurushinga.

Kuwa 19 Kamena 2022 nibwo havuzwe inkuru y’uko umuramyi Serge Iyamuremye yasabye akanakwa umukunzi we Sandrine Uburiza, icyakora nta mafoto yigeze aboneka kuko byavuzwe ko nta wari wemerewe gufotora.

Kuva Serge Iyamuremye yerekeje muri America yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika album “Moyoni Album Launch” y’umuramyi Alice Mwamini.

Umuhanzi Serge Iyamuremye ni umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu.