Ntabwo batarashyira ahagaragara urukundo rwabo, ariko ntabwo basiba mu binyamakuru. Bad Bunny na Kendall Jenner bagaragaye aho bamaranye iminsi baruhuka ku mucanga wo muri Porto Rico.
Bad Bunny yengeje ibihuha by'umubano we na Kendall Jenner ubwo bafotorwaga basohokeye hanze ya Amerika[Getty Images]
Uretse ibyo abanyamakuru bavuga, bombi barimo kugenda bamenyana nk'abakunzi binyuze mu gusohokana, gusangira n’inshuti no kubyinana mu tubyiniro. Hashize amezi arenga abiri kuva babonana bwa mbere, none bongereye uburemere bw'umubano wabo ubwo basohokeraga hanze ya Amerika.
Bad Bunny na Kendall Jenner ku mucanga wo muri Porto Rico
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara, Kendall Jenner aba afite ikinyobwa mu ntoki, yambaye ikabutura y’umukara hejuru nta kintu yambaye. Benito iruhande rwe, aba yatunguwe n’imikinire y’inshuti ye, iba uakubise umupira wa golf n'imbaraga zayo zose ariko mu buryo butari bwo.
Nubwo batarashyira ukuri ahagaragara, ntibasiba gufotorwa rwihishwa bari kumwe[Getty Images]
Nubwo Kendall atigeze asohora ifoto cyangwa amashusho yerekana ko ari kumwe na Benito Martinez, umukoresha wa TikTok wari ahantu hamwe na bo, ntiyazuyaje gushyira uyu munyamideli n'uyu muririmbyi ku karubanda.
Mu by’ukuri, nkuko ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi, mu mpera z’aya mashusho, hagaragaramo uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Un verano sin ti” n’uyu munyamiderikazi bambaye utwenda two ku mazi.
