Kuva uku kwezi kwatangira, abantu bakomeje kugenda babona impinduka ku rubuga rwa Twitter aho ikirango cyayo cyahindutse.
Winjyiye kuri Twitter ukoresheje computer, ubona ikirango cya Twitter kiriho imbwa isanzwe imenyerewe mu ifaranga rya ‘Dogecoin’.
Elon Musk usanzwe azwiho udushya, yatangaje ko impamvu yahinduye ikirango cya Twitter ari uko yari yarabisabwe n'umwe ukoresha urubuga rwa Twitter.
Ibi bibaye nyuma y'igihe gito nyiri uru rubuga rwa Twitter, Elon Musk ashyize hanze ifoto y'imbwa akavuga ko iyo mbwa ariyo muyobozi mukuru wa Twitter.
Elon Musk yaguze Twitter mu mwaka ushize igura n'igurishwa ryabanje kuzamo impaka nyinshi hafi yo kugezwa mu nkiko.
Elon Musk kandi yari mu bashoye agatubutse muri iri faranga rya Dogecoin nyuma akuyemo uruhare rwe, yaje guhomba.

Ikirango cya Twitter cyari gisanzweho
