Mu masaha make ashize nibwo umuhanzikazi Bwiza yashyize hanze indirimbo “Soja” yakoranye na Juno Kizigenza uri mu bahagaze neza cyane muri muzika nyarwanda.
Iyi ndirimbo yumvikanisha ko aba bombi, urukundo ari rwose dore ko umukobwa aba aha umusezeranya ko atazamuvaho n’ubwo yakena ahubwo yamurwanirira.
Ni indirimbo yari yavugishije benshi nyuma y’ifoto yabo bahoberayanye bigiye kure.
Mu kiganiro kigufi Bwiza yagiranye na The Choice Live Bwiza yabanje gutera utwatsi ibyavugwaga ko baba bari mu rukundo, avuga ko ari indirimbo bari barimo gukora ndetse ko amagambo yakoresheje “Nzaba byose wasengeye”, ari amagambo yari yaririmbye muri iyi ndirimbo.
Icyakora n’ubwo uyu mukobwa atari mu rukundo na Juno Kizigenza, yavuze ko bibaye ngombwa bagakundana, nta gikuba cyaba gicitse kuko ari umusore wakwifuzwa na benshi.
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Kikac Music iyoborwa na Uhujimfura Claude mbere y’uko havugwa ko ari mu rukundo na Juno Kizigenza, hari habanje kuvugwa inkuru ko haba hari amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina ariko kugeza ubu ayo mashusho yaburiwe irengero [byari ikinyoma].
Ifoto ya Bwiza na Juno Kizigenza yari yaciye igikuba.
View this post on Instagram
Bwiza avuga kuri Juno Kizigenza.
Yagize ati “Njyewe nakoresheje amagambo naririmbye mu gitero cyanjye rero sinumva ukuntu bihita biba gukundana gusa Juno si umusore ufite icyo atwaye ku buryo tutakundana.
Ni umuntu mwiza, umuhanga kandi njyewe ntiyangoye haba gukora audio cyangwa se video kuko namusanze mu Burundi duhita dufata amashusho.
Akomeza agira ati “Juno Kizigenza agira urwenya kandi nta mukobwa udakunda bene abo basore”.
Bwiza amaze kugira izina rinini muri muzika nyarwanda dore ko amaze umwaka umwe mu muziki ariko akaba ari umwe mu bamaze kugira igikundiro kinini, uyu muhanzikazi azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Ready,Exchange, Wibeshya n’izindi.
Reba indirimbo “Soja” ya Bwiza na Juno Kizigenza.