Rayvanny yeretse guhinduka Fayhvanny

Rayvanny yeretse guhinduka Fayhvanny

 Apr 15, 2023 - 05:21

Haciyeho iminsi mike umuhanzi Rayvanny asubiranye n'umukunzi we ahita anashushanya izina ry'umugore we ku kaboko.

Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa w'imyaka 30, yashushanyije ku kaboko ke izina ry'umukunzi we Fayvanny. 

Mu butumwa Rayvanny yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,  yagize ati "Nawe ubaye nge washushanya pe."

Arongera kuri Instagram Story ye agira ati "birababaza cyane ariko nabikoze kubwawe. Wambere umugore utandukanye n'abandi."

Amagambo yuzuye imitoma Rayvanny yateye umugore we.

Ibi abikoze nyuma y'uko biyunze birengagije igihe bamaze bafitanye urwango ndetse baranabwiranye ko umwe nazapfa, undi atazaza kumushyingura. 

Rayvanny yiyunze na Fayvanny nyuma yo gutandukana n'umukobwa wa kajala batandukanye ubwo uyu mukobwa yajyaga kwiga kaminuza hanze y'igihugu.

Urukundo rurahinda hagati ya Rayvanny na Faymah.