Ed Sheeran nyuma yo gutsinda urubanza yatunguwe n'amagambo y'uwamuregaga

Ed Sheeran nyuma yo gutsinda urubanza yatunguwe n'amagambo y'uwamuregaga

 May 6, 2023 - 03:04

Ed Sheeran yatangaje ko intsinzi ya nyayo yayibonye nyuma yo gusohoka mu rukiko.

Ed Sheeran yagize icyo avuga ku bijyanye n’umunsi we mu rukiko ndetse n’ibyo Kathryn Townsend yamubwiye nyuma y’urubanza.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, yashinjwaga kwigana ibice bigize indirimbo ya Marvin Gaye yo mu 1973, “Let’s Get It On”, akabishyira mu ndirimbo ye "Thinking Out Loud", ibintu yahakanye yivuye inyuma.

Ed Sheeran yatunguwe n'amagambo abo mu muryango wa Townsend Griffin, bamubwiye nyuma y'urubanza[Getty Images]

Yajyanywe mu rukiko n’umuryango wa Ed Townsend, wanditse iyi ndirimbo mu 1973 afatanyije na Marvin Gaye, gusa inteko y’abacamanza yasanze uyu muhanzi ari umwere.

Ubwo yari kuri Elvis Duran Morning Show ku munsi w'ejo, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Shape Of You” yavuze ku ntsinzi ye, no ku byo yaganiriye n’umuryango wa Townsend nyuma y’urubanza.

Ati: "Ikintu kimwe numvaga ari intsinzi ikomeye kuri njye cyabaye nyuma, ubwo Kathryn umukobwa wa Townsend Griffin, umuryango we ndetse n’abantu bose, bazaga bansanga bakampobera bati: “Turakwizera”.

Ati:” Ku mpande zombi byadutwaye imbaraga nyinshi. Haba ku giti cyacu no mu bukungu, ariko bijyanye n’umutimanama n'ubunyangamugayo, niyo mpamvu narwanye. Ntabwo nshobora gushinjwa ikintu ntakoze. Rero nagombaga kubigaragaza.

Abo mu muryango wa Townsend Griffin bambwiye Ed Sheeran ko bamwizeye nyuma y'urubanza[Getty Images]

Mu iburanisha ryose, abacamanza bumvise impuguke zitandukanye mu ruganda rwa muzika, mu gihe Ed Sheeran ubwe, na we yahagaze ndetse akanaririmbira indirimbo ye mu rukiko.

Bivugwa ko Ed Sheeran yari yahize ko azava mu ruganda rwa muzika, mu gihe urukiko rwamuhamya ibinyoma.