Albert Ofosu amenyerewe cyane kuri Tiktok akaba akomoka mu gihugu cya Ghana muri Africa y'uburengerazuba.
Albert Ofosu afite imyaka irindwi akaba ari mu bakunzwe kubera amashusho bamufashe arimo kurira hanyuma agahita aseka.
Aya mashusho ye akunzwe gukoreshwa cyane mu gusetsa abantu cyangwa se kugaragaza ko nubwo umuntu yahura n'uruvagusenya ariko hari undi umurenze.
Ofosu afite imyaka irindwi ariko akaba abana n'ubumuga bwo kutavuga ariko akaba ari umwana uhora wisekera ntabwo akunze kubabara cyane.
Ni iyihe nkomoko y'ariya mashusho?
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda na GhanaWeb cyo muri Ghana bivuga ko uyu mwana yashakaga iteke ariko ahabwa umuneke.
Mama wa Ofosu Nketia avuga ko umwana yamusabye iteke ariko ntaryo afite umwana atangira kurira hanyuma aragenda amuzanira umuneke nuko umwana ahita akubita igitwenge.
Madamu Rosina nyina wa Ofuso avuga ko we na nyirakuru bahise batangira kumuhoza bamuririmbira indirimbo zisekeje akomeza guseka cyane.
Ni inde washyize ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga?
Ghanaweb ivuga ko ayo mashusho yafashwe na nyirarume wa Ofosu kugira ngo aze kwereka ise wa Ofosu ibyo umwana yiriwe yikora.
Nyuma y'igihe, yaje kugurisha telephone ye adasibye amashusho hanyuma uwo yagurishije telephone abonye ayo mashusho ahita ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ofosu ukomoka mu muryango uciriritse muri Ghana, afite barumuna be babiri ndetse akaba avuga ururimi bita "twe" ruvugwa n'abatuye muri iki gihugu.
