Zari ngo yaba afitiye ishyari Fantana uri kumwe na Diamond Platnumz

Zari ngo yaba afitiye ishyari Fantana uri kumwe na Diamond Platnumz

 May 29, 2023 - 07:00

Zari Hassan yahakanye amakuru avuga ko yaba atanezezwa n'umubano wa Fantana na Diamond Platnumz babyaranye.

Umunyemari Zari Hassan uheruka muri Tanzania yabajijwe niba ifitiye ishyari Umuririmbyi wo muri Ghana Francine Koffie uzwi Fantana muri iyi minsi umeranye neza na Diamond Platnumz.

Ibyo kugira ishyari kwa Zari Hassan bituruka muri filime y'uruhererekane yitwa Young, 'Famous and African' aba bombi uko ari batatu bari gukinamo ariko Fantana akaba ari mu rukundo na Diamond Platnumz.

Zari Hassan yaba afitiye ishyari Fantana uri kumwe na Diamond Platnumz 

Muri iyi filime ica kuri Reality T.V ndetse no kuri Netflix, mu gice cya kabiri (season) Diamond Platnumz ambwira Fantana ko ngo Zari yamusabye ko babyarana undi mwana wa Gatatu.

Ku bw'ibyo, Zari yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ashinja Diamond Platnumz ku bwira Fantana amabanga yabo kandi ngo bidakwiye.

Ikindi kandi ngo hari igice Zari asobanura ko atigeze asaba Diamond ko babyarana undi mwana ariko ngo aba (editors) bagikuyemo kugira ngo filime izakomeze ikundwe.

Kuri iyi mpamvu, ubwo yari muri Tanzania, Abanyamakuru bamubajije niba adafitiye ishyari Fantana, maze asubiza ko nta shyari na rike amufitiye.

Zari yahakanye ibyo kugirira ishyari Fantana kubera Diamond Platnumz 

Ati " Uriya mukobwa nta shyari mufite[...] Niba mu bizi Diamond ndamwubaha cyane kuko ni se w'abana bange kandi buri gihe tuzagirana umubano mwiza."

Zari akomeza agira ati: "Ikibazo cyange ni umwana wange na se Diamond. Niba wicaranye nundi mugore mukanganiraho, hanyuma ugaha undi muntu ikizere ugatangira kumparabika, niho utangira kurenga umurongo."

Zari Hassan na Diamond Platnumz bakaba bafitanye abana babiri bose nubwo aba bombi baje gutandukana Zari agahita yibanira na Shakib Lutaaya.

https://thechoicelive.com/zari-na-shakib-bagiye-gukora-ibirori-byubukwe