Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Marca kiravuga ko umusore w’imyaka 16 Cameron Joshua uzwi nka Lil Cam ukekwaho kwica umuraperi Takeoff wabarizwaga mu itsinda rya Migos, yatawe muri yombi mu mujyi wa Houston.
Usibye kuba bikekwa ko yishe Takeoff, uyu mwana araregwa ibyaha birimo kugendana no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
View this post on Instagram
Umuhanzi Joshua Cameron ukoresha amazina ya Lil Cam ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki asanzwe ari umwe mu bagize Mob Ties Records, inzu ifasha abahanzi aho yari umuhanzi n’umu-producer muri iyi nzu. Usibye Joshua Cameron ubarizwa muri Mob Ties , na J Prince Jr umuyobozi wayo, bivugwa ko nawe afite aho ahuriye n’urupfu rwa Takeoffs.
Lil Cam afungiwe muri gereza yo muri Harris County kuva yatabwa muri yombi, ngo abazwe ku bibazo na Polisi ku bijyanye n’ibyabereye mu nzu y’imikino ya 810 Billiards & Bowling Houston. Ni yo nzu yabereyemo kurasana bigateza urupfu rwa Takeoff, ndetse no gukomereka kw’abantu babiri.

Umuraperi Kirshnik Khari Ball wari uzwi nka Takeoff mu Itsinda rya Migos yitabye Imana kuwa 31 Ukwakira 2022 arasiwe mu mujyi wa Houston. Yitabye Imana ku myaka 28.
